Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Peace Cup: Police FC izacakirana na APR FC muri 1/2

Umukino wa kimwe cya kane  w’igikombe cy’Amahoro wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sport na Police FC warangiye Police FC yerekeje muri kimwe cya kabiri kuri penaliti 4 kuri 3.

Uyu mukino ukaba warabereye ku kibuga k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) giherereye  i Remera.

Umukino wari ishiraniro dore ko amakipe yombi yari afite ubuhanga ku mpande z’ubusatirizi, rutahizamu Tuyisenge Jacques niwe wafunguye  amazamu mu gice cya mbere nyuma Kiyovu irakishyura iminota 45 irangira amakipe yombi anganya.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Police FC yatangiranye imbaraga yotsa igitutu ikipe ya Kiyovu Sport ariko ntibyagira icyo bihindura kuko igice cyakabiri cyarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe nyuma baza kwiyambaza peneliti.

Amakipe yombi yateye penaliti 7, Police FC yinjiza penaliti 4 kuri 3 za Kiyovu Sport rutahizamu Tuyisenge Jacques, Nshuti Idesbard na myugariro Turatsinze Hertier nibo bahushije penaliti za Police FC.

Muri kimwe cya kabiri Police FC izacakirana na APR FC mukeba wayo, aya makipe ni inshuro ya kane azaba acakiranye muri aya marushanwa ariko Police FC ntirabasha gutsinda iyi kipe.

Muri aya marushanwa y’igikombe cy’Amahoro Police FC imaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro eshatu itsindwa na APR FC, umwaka ushize yatsinzwe igitego kimwe ku busa, ibi kandi bigaragaza ko uyu mukino uzaba ukomeye.