Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 501 basoje amahugurwa abinjiza mu kazi ku rwego rw’abofisiye bato

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2023, mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yinjiza mu kazi ba Ofisiye bato 501 bari bamazemo igihe cy’amezi 16.  

Ni amahugurwa y'icyiciro cya 12, abayasoje bahawe ipeti rya 'Assistant Inspector of Police (AIP)'  barimo abari basanzwe ari abapolisi, abarangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC), abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) n'abo mu  rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wari witabiriwe na Minisitiri w’umutekano w'imbere mu gihugu; Alfred Gasana, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Col (rtd) Jeannot Ruhunga, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe igorora (RCS), Evariste Murenzi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza n’ababyeyi, abavandimwe n'inshuti z'abasoje amahugurwa.

Mu ijambo rya Minisitiri w’Umutekano; yashimiye abasoje amahugurwa ku murava n'ubwitange byabaranze mu gihe cy'amahugurwa, ashimira n'ababyeyi babo babashishikarije guhitamo gukorera igihugu no kukirindira umutekano.

Yavuze ko uko isi itera imbere irushaho kugarizwa n'ibibazo bitandukanye bihungabanya umutekano ariko na none ko abayituye twese dukeneye kubaho mu bwisanzure.

Yagize ati:"Iterambere ry'iyi si dutuye ryugarijwe n'ibibazo bitandukanye birimo intambara, Ibiza, ihungabana ry'ubukungu, imihindagurikire y’ikirere, indwara z’ibyorezo, iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi bibuza abatuye isi umudendezo.

N'ubwo ibyo bibazo byose byugarije iyi si, abayituye twese dukeneye kubaho mu bwisanzure, buzira umutekano muke n’ingaruka ziwushamikiyeho. Ibyo byose ntibishora kugerwaho, hatabayeho ubufatanye bwa buri wese, mu kumva ko bimureba ngo twese hamwe dufatanyije, duharanire  kubaho neza."

Yakomeje avuga ko Polisi igomba guhora yiyubaka kugira ngo ibashe kuzuza inshingano ifite yo gukora ibishoboka byose ngo amahoro n'umutekano bibeho.

Ati: "Ayo mahoro tuyageraho, ari uko twibungabungiye umutekano twebwe  ubwacu, duhereye ku bikorwa byacu bwite, tutagombye kwitabaza amahanga. Ni muri urwo rwego Polisi  ifite inshingano yo gukora ibishoboka byose, ngo amahoro n’umutekano bibeho. Igomba rero kwiyubaka mu bumenyi, binyuze mu mahugurwa n’inyigisho bihoraho, kugira ngo ishobore kugeza ku baturarwanda amahoro n’umudendezo, ikoresheje neza amikoro  ahari."

Yagaragaje ko hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko ndetse banatanga ibisubizo by'ibibazo abaturarwanda bafite kugira ngo umutekano n'amahoro birambye bigerweho bisaba kugira ubumenyi, imyumvire n'imikorere inoze bituma Polisi y'u Rwanda ikomeza kuba intangarugero mu Rwanda ndetse no mu mahanga."

Minisitiri Gasana yashimye Leta y'u Rwanda kuba  ikomeje kongerera ubushobozi Polisi y'u Rwanda mu kubungabunga umutekano binyujijwe mu mahugurwa abongerera ubumenyi no kubagezaho ibikoresho bijyanye n’igihe.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari; Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko ba ofisiye bato basoje amahugurwa mu mezi 16 bamaze, bigishijwe amasomo atandukanye yari agamije  kubongerera ubumenyi n’ubushobozi, bizabafasha gukora akazi neza.

Yagize ati: “Amahugurwa basoje yari akubiyemo amasomo atandukanye agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi, imyitwarire myiza n’imikorere ya kinyamwuga  ku rwego rwa ba ofisiye bato ajyanye no Kubungabunga umutekano, Ubuyobozi n’imicungire y’Abantu, Ubumenyi mu bikorwa bya Polisi, ubumenyi mu bya gisirikare, Gucunga umutekano wo mu muhanda, Amategeko n’Ikoranabuhanga.”

Yabibukije kuzakomeza kurangwa na disipulini no gukurikiza inyigisho bahawe kugira ngo bazabashe kuzuza neza inshingano zabo.