Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyuma yo gutsinda Nyakabanda, Police Handball Club ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’amaboko (Police Handball Club)ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona ari nako isatira gutwara igikombe. Ni  nyuma y’aho mu mukino wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Nyakanga  Police Handball Club yanyagiye ikipe ya   Nyakabanda Handball Club ibitego 45 kuri 19.

Uyu mukino wabereye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, abasore ba Police  HBC bagaragaje umukino mwiza waranzwe no kurusha cyane ikipe ya Nyakabanda.

Muri uwo mukino abakinnyi ba Police HBC aribo PC Duteteriwacu Norbet na PC Ntamugabumwe Emmanuel barangije aribo batsinze ibitego byinshi  kuko umwe yatsinze 7 undi atsinda 6.

Nyuma y’umukino Turatsinze Dismas utoza Police HBC yashimiye abakinnyi be kuba bumviye inama yabahaye mbere y’uko batangira umukino.

Yagize ati”: Nabasabye gukorera hamwe nk’ikipe, banyumviye barabikora, ndashimira buri mukinnyi kuba yashoboye kumva inama zanjye kandi ibyo nababwiye buri mukinnyi akaba yashoboye kubishyira mu bikorwa mu kibuga”.

Yakomeje abasaba  kudacogora ndetse n’imikino isigaye bazabashe kuyitwaramo neza.

Police HBC isigaranye imukino izakina tariki 26 Kanama ikazawukina na Inkumburwa  Handball Club, tariki ya  1 Nzeri Police HBC izakina na Adegi Handball Club, umukino wa nyuma Police HBC ikazawukina na APR Handball Club ku itariki 9 Nzeri.

Kugeza ubu, Police Handball Club ntiratsindwa umukino n’umwe cyangwa ngo inganye, ubu ifite amanota 48 kuri 48, ikarusha amanota 7 ikipe ya APR Handball Club bihanganiye igikombe.

 Ibi biraha amahirwe menshi ikipe ya Police HBC kuzegukana igikombe, ikongera kwesa agahigo ko kurangiza shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe, bikaba bigiye kuba ku nshuro ya gatatu nyuma y’aho yigeze kubikora muri Shampiona yo mu 2014 na 2015.

Police HBC izahagarara u Rwanda mu mikino ihuza igipolisi cyo mu bihugu byo mu karere k’Iburasizuba  (EAPCCO),imikono iteganyijwe kuzaba ku matariki hagati ya 6 na 12 Nzeri 2018, ikazabera mu gihugu cya Tanzaniya.