Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyuma yo gutsinda G.S. St Aloys Rwamaga, Police Handball club ikomeje kuyobora andi makipe

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino w’amaboko( Polisi Handball club) kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi yakinnye n’ikigo cy’urwunge rw’amashuri kitiriwe Mutagatifu Andereya(G.S.St Aloys Rwamagana), giherereye mu karere ka Rwamagana. Polisi Handball Club itsinda uyu mukino ku manota 42 kuri 28 .

Uyu mukino watumye ikipe ya Polisi ikomeza kuyobora urutonde rw’andi makipe  n’amanota 27 kuri 27.

Muri uyu mukino, PC Kanyandekwe Gaston niwe watsinze ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 10, mugenzi we PC Tuyisenge Norbert atsinda ibitego 8 naho PC Norbert Duteteriwacu yatsinze ibitego 6.

Wari umukino wo ku munsi wa 8,kugeza ubu Polisi Handball Club ikaba itaratsindwa umukino n’umwe, kuri ubu ifite amanota 27 kuri 27 ikaba ifite ibitego 226,  isigaranye undi mukino umwe w’ikirarane izakina n’ikipe yo mu kigo cy’ishuri cya Kigoma(E.S Kigoma)  giherereye mu karere ka Ruhango.

Nyuma y’umukino umutoza wa Polisi Handball Club Dismas Turatsinze yavuze ko nubwo hasigaye umukino w’ikirara batarakina yizeye ko ikiciro cya mbere cya shampiyona kizarangira ikipe abereye umutoza ariyo iyoboye urutonde.

Yagize ati” Dusigaranye umukino umwe w’ikirarane n’ikipe ya E.S Kigoma, ntutuzi igihe tuzawukinira ariko twizeye ko tuzarangiza iki kiciro cya mbere cya shampiyona aritwe ba mbere. Ikipe ifite imbaraga kandi ifite ishyaka, twiteguye gukomeza umurava dufite”.

Yakomeje ashimira abayobozi ba Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafana uburyo bahora hafi y’ikipe ari naho abakinnyi bakura imbaraga n’ishyaka.

Ikipe ya Polisi Handball Club yatwaye igikombe cya shampiyona inshuro 3 zose zikurikiranya kuva mu 2014,2015 na 2016.

Kuri iyi nshuro harimo gukinwa imikino y’igikombe kitiriwe intwari , mu ntangiriro za shampiyona ikipe ya Polisi handball Club ikaba yarasinyishije abakinnyi 3 bashya aribo Viateur Rwamanywa, Emmanuel Murwanashyaka na  Alex Nshimiyimana bose ibakuye mu ikipe ya APR.