Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyuma yo gutsinda Etincelles, Police FC ikomeje guhatanira igikombe

Iyabivuze Osee niwe watsinze igitego cy'intsinzi cyatandukanyije Police FC na Etencelles FC. Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, hari mu mukino wo ku munsi wa cyenda wa shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, umukino  wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Rubavu.

Iki gutego cya Iyabivuze yagitsinze mu minota ya nyuma y'igice cya mbere, ibi bitumye Police FC igera ku munsi wa cyenda wa shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe. Yanganyije imikino itatu itsinda imikino itandatu.

Itsinzi ya Police FC itumye ikomeza guhatanira igikombe cya shampiyona kuko ubu inganya amanota na APR FC, zombi zikaba ziri ku mwanya wa mbere n'amanota 21.

Gusa muri uyu mukino umunyezamu wa Police FC Gahungu Habarurema yagize ikibazo nyuma yo guterwa umugeri mu gatuza akajyanwa mu bitaro bya Rubavu, nyuma ibi bitaro bimwohereza kuvurirwa i Kigali.

Umuvugizi wa Police FC   Chief Inspector of Police (CIP) Karangwa yavuze ko raporo ya muganga igaragaza ko Gahungu atagize ikibazo gikomeye nk 'uko abantu babitekerezaga gusa ibitaro byahisemo kumwohereza kuvurirwa i Kigali kugira ngo abe ariho akurikiranirwa. Biteganyijwe ko umukino ukurikira muri shampiyona Police FC izakina na Marine FC.