Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Umuturage yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi

Kuri uyu wa Gatatu Polisi  ikorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Busanze , mu kagari ka Nkanda yafashe umukecuru witwa  Mwitirehe Viviane ufite imyaka 48 aha ruswa umupolisi.

Hari mu  mukwabu wo gufata no kumena  inzoga zitemewe mu Rwanda, abapolisi bageze mu rugo rwa Nshumbusho Emmanuel bamusangana litilo 147 z’inzoga z’inkorano nyina Mwitirihe nibwo yahaga  umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo amurekurire umuhungu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP)  Bonavanture Karekezi avuga ko Nshumbusho akimara gufatwa nyina Mwitirehe Viviane  yaje kwegera umupolisi amusaba ko yamurekurira umwana(Nshumbusho), ahita amuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Yagize ati:”Uriya mubyeyi yamaze kubona ko umuhungu we bamutwaye ahita  azanira umupolisi wari umutwaye amafranga y’u Rwanda ibihumbi 50 ya ruswa ku gira ngo amurekure.Umupolisi nta kindi yakoze yahise afata wa mugore wari ugiye kumuha ruswa .”

CIP Karekezi yaboneho gusaba abantu gukora ibintu byemewe n’amategeko kugira ngo birinde kugwa mu byaha byo gushaka gutanga ruswa.

Ati:”Buri gihe tubuza abantu gukora ziriya nzoga, kuko ari mbi ku buzima bw’abantu iyo bazinyoye, birababaje kuba bararenze ku mabwiriza ya leta bajya guhanwa bakanagerekaho gutanga ruswa.Buriya bakoze ibyaha bibiri.”

Yakomeje agira inama abandi bantu bagifite imyumvire yo kumva ko nibafatirwa mu byaha bazajya baha ruswa abapolisi.

Yagize ati:”Hari abantu bumva ko nibazajya bakora ibyaha bazajya baha ruswa abapolisi babareke, siko bimeze, bamenyeko uzajya  aha ruswa umupolisi azaba yitanze kuko uwo mupolisi niwe uzajya ahati amufata.”

CIP Karekezi yaboneyeho gusaba abaturage n’abayobozi ku nzego z’ibanze gufata iya mbere mu kurwanya ziriya nzoga zitemewe kuko abazikora baba babazi.

Kuri ubu uwatangaga ruswa Polisi yamushyikirije urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB),  kugira ngo akorererwe iperereza.