Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Sindayigaya afunzwe akekwaho gushaka gutanga ruswa

Kuwa kane tariki ya 19 Kamena, mu murenge wa Kibeho akarere ka Nyaruguru, umugabo witwa Sindayigaya Felicien w’imyaka 36 yafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo ubundi uyu mugabo  asanzwe ari umucuruzi w’ amakara,akaba yari yayapakiye  atarabona icyangombwa cyo kuyatwara gitangwa n’akarere.

Iyi modoka yaje gufatwa basanga nta cyangombwa cyo gupakira amakara afite , nyir’imodoka agerageza kwinginga uwitwa  Ntezirembo J.Claude ushinzwe umutekano anemera kumuha amafaranga ibihumbi mirongo itatu(30000Frw) nibwo Ntezirembo yahise amuta muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi  ya Munini.

Sindayigaya akaba asaba imbabazi z’icyaha yakoze akanagira inama n’abandi bishora mu cyaha cyo gutanga ruswa kubireka kuko inzego z’umutekano zagihagurukiye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo Chief Superitendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza, yashimiye uyu Ntezirembo wafashe uyu munyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba  guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.

CSP Gashagaza yakomeje yibutsa abaturage ba nyaruguru ndetse n’abandi bose ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko, ikaba inamunga ubukungu bw’igihugu, kandi urya cyangwa utanga ruswa aba ataye indangagaciro za Kinyarwanda.