Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Polisi yifatanije n’izindi nzego n’abaturage batera ibiti mu kubungabunga ibidukikije

Akarere ka Nyaruguru niko kabimburiye utundi mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi na Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba inzego zombi zasinyanye hashize icyumweru kirenga.

Ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda , Urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere, abaturage n’ingabo z’Igihugu bitabiriye umuganda wihariye wo gutera ibiti mu murenge wa Ngera, Akagari ka Bitare umudugudu wa Gashiru aho babashije gutera ibiti bigera kuri 9600 ku buso bungana na hegitari 6ha.

Mw’ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye uwo muganda, Mayor wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye Polisi  y’u Rwanda ku bufatanye basanganywe mu bikorwa byinshi bitandukanye, ariko cyane cyane iki igikorwa cy’indashyikirwa cyabaye ejo. Yongeye gusaba abaturage kwita ku bidukikije banarinda ibyagezweho nko kutangiza amashyamba ahubwo bakayabungabunga. Yongeye no kubasaba kwitabira ibikorwa bya leta bibateza imbere nko kugira  mitiweli kuri bose n’ibindi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ACP Gilbert GUMIRA yibanze ku mutekano muri rusange w’abaturage ugomba kubungabungwa inzego zose zikabigiramo uruhare ndetse nabo ubwabo bagafata iya mbere.

Yakomoje no kwirinda ibiyobyabwenge mu baturarwanda  cyane cyane mu rubyiruko kuko ari rwo rushukwa vuba kandi ariyo mizero y’igihgu cyacu cy’ejo hazaza. Yanabibukije kurwanya ruswa,gukora cyane ukivana mu bukene ndetse yongera kwibutsa abakoresha imihanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwita ku mategeko n’amabwiriza by’umuhanda kugirango turwanye impanuka zikomeje kwambura abantu ubuzima.

Yarangije avuga ko igiti gifitiye akamaro ibihumeka byose kandi ubuzima bwiza kuri twese ari cyo cy’ibanze kugirango dushobore guharanira n’ ibindi byose harimo no kurwanya ibyaha no gukora  kugira ngo tugere ku  mutekano usesuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sovu Hibukimfura Jean Pierre, yasabye abagize umuryango gusenyera umugozi umwe bakiteza imbere.

Yavuze ati:” umuryango ntushobora gutera imbere mu gihe udafite umutekano, mukwiye guhugura bagenzi banyu bahorana amakimbirane hagamijwe guhindura imyumvire yabo, kandi mukarushaho gukorana n’inzego z’umutekano, mutanga amakuru ku miryango ibanye nabi, tugakumira icyaha kitaraba.’’