Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturage kongera imbaraga mu kurwanya gukora gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.
Ubu butumwa buje nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru ifatanyije n’abaturage bangije ibiyobyabwenge bitandukanye.
Muri iki gikorwa cyabereye mu mu kagari ka Kabere umurenge wa Ruheru hangijwe litiro 10 za Kanyanga n’ibiro 22 by’urumogi.
Iki gikorwa kikaba cyari kitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Superintendent of Police (Supt.) Edouard Baramba, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Fabien Niyitegeka, abagize inzego z’ubushinjacyaha n’abaturage.
Nyuma yo kwangiza ibyo biyobyabwenge, Supt. Baramba yavuze ko ibi biyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu yakorewe mu bice bitandukanye by’akarere biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, akomeza avuga ko abantu 4 bafatiwe muri ibi bikorwa bamaze kugezwa mu nkiko.
Supt. Baramba yagize ati;” Mbere na mbere umutekano ni uw’abaturage kandi biriya biyobyabwenge biba biri mu baturage nibo babinywa, nibo babicuruza.Uruhare rwabo rwa mbere ni ukumenyesha inzego z’umutekano aho biherereye, ababinywa n’ababicuruza bagahanwa, kugirango urubyiruko rwacu rutazakomeza kwicwa n’ibiyobyabwenge kandi duhari nk’inzego z’umutekano n’inzego z’abaturage.”
Supt. Baramba kandi yavuze ko Polisi yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyaruguru, cyane cyane binyuze mu biganiro bitangirwa mu mashuri no mumatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge agenda ashingwa mu bigo by’amashuri.
Mu ijambo rye, Niyitegeka yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera imbaraga ishyira mu kurwanya ibyaha birimo n’ibiyobyabwenge.
Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye bafitanya na Polisi n’izindi nzego z’umutekano barushaho kurwanya ibyaha, inkozi z’ibibi kandi bagatangira amakuru ku gihe y’abo bose babyishoramo.
Kinyarwanda
English











