Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NYARUGURU: Polisi yahuguye abarenga 130 ku kurwanya inkongi

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Werurwe,  Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi bo mu bitaro bya Munini biherereye mu karere ka  Nyaruguru, mu murenge wa Munini, akagari ka Ngarurira ku kwirinda no kurwanya inkongi.

Aya mahugurwa y?umunsi umwe yahawe abakozi 53 bakora muri ibyo bitaro, barimo abaganga, abayobozi b?amashami, abaforomo, abashinzwe amasuku ndetse n?abashinzwe umutekano muri ibi bitaro.

Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y'inkongi n'ibigize inkongi. Basobanuriwe uko bakumira inkongi, berekwa n'uko bahungisha abarwayi bari mu bitaro haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n'uburingiti butose.

Ntakirutimana Epiphanie, umuyobozi w?ibitaro ushinzwe ubuyobozi n?imari (DAF) yashimiye Polisi ku mahugurwa bahawe.

Yagize ati:?Turashimira Polisi y?u Rwanda ku bw?amahugurwa duhawe azadufasha kwirinda no kurwanya inkongi. Ubu twungutse ubwirinzi bwo mu kazi muri rusange kuko ubu tumenye uko twabasha kwitabara haba mu kazi no mu ngo dutuyemo mu gihe twaba tutarabona ubundi butabazi.?



Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe ibaye.

Yagize ati: ?Abahugurwa basobanurirwa ibitera  inkongi kugira ngo babyirinde kandi tukabereka uko bakwitabara  mu gihe habaye inkongi. Ikindi tubereka ni uburyo  ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa. Ku bakorera mu bitaro tubereka n?uburyo batabara abarwayi haramutse habaye inkongi."

Nyuma y?amahugurwa Polisi yasuye hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi  muri ibi bitaro nyuma abayobozi b?ibitaro bagirwa inama y?ibyo bakwiye gukosora.

Ku gicamunsi, amahugurwa kandi yahawe abantu 80 barimo Abapolisi bahuguriwe ku biro bya Polisi mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ndego n?abandi bakozi bahuguriwe mu murenge wa Kibeho barimo abasirikare, Abashinzwe umutekano mu  mu Karere bazwi nka DASSO, Abacuruzi ba Gazi, abakora ku masitasiyo ya esanse, abafite amahoteri n'utubari, bakorera mu karere ka Nyaruguru.

ACP Gatambira yakomeje avuga ko abakozi bo mu bitaro bya Munini kimwe n? ahandi hatangiwe amahugurwa, bahuguwe uko bakwirinda inkongi ituruka kuri gaze ikoreshwa mu guteka, banerekwa uko inkongi ikomoka kuri gaze irwanywa hifashishijwe ikiringiti.

Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa 0788311224 mu gihe habaye inkongi y'umuriro kugira ngo batabarwe byihuse.