Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Polisi yafashe abatemye ibiti mu ishyamba rya Leta babitwikamo amakara

Kubwimana Damascene na Rukundo Donat bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza, mu karere ka Nyaruguru bazira gutema ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu kagari ka Muganza, mu murenge wa Muganza babitwikamo amakara.

Ubwo Polisi yabafataga ku itariki 3 z’uku kwezi ahagana saa sita z’amanywa yabasanganye imifuka umunani y’amakara batwitse mu biti batemye muri iryo shyamba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi  yavuze ko ibyo aba bombi bakoze byo kwigabiza ishyamba rya Leta bagatemamo ibiti; barangiza bakabitwikamo amakara binyuranyije n’amategeko; ndetse ko gusarura ishyamba muri ubwo buryo bigira ingaruka ku bidukikije kuko bitera bimwe mu biza nk’inkangu, itemba ry’ubutaka , imyuzure n’isuri.

Yibukije ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 416 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mu butumwa bwe, CIP Kayigi yagize ati, "Amashyamba ya Leta ni umutungo w’Igihugu. Buri wese akwiriye; kandi afite inshingano zo kuyabungabunga kuko afitiye akamaro kanini Abaturage."

Yashimye abatanze amakuru yatumye Polisi ifatira mu cyuho aba bombi barimo gutwika amakara mu biti batemye mu ishyamba rya Leta; aboneraho gusaba  abatuye Intara y’Amajyepfo kwirinda ibyaha no gutanga amakuru ku gihe atuma Polisi ibikumira ifatanyije n’izindi nzego.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho umutwe ushinzwe gukumira no kurwanya ibyaha byerekeranye no kwangiza ibidukikije (Environmental Protection Unit); ibi bikaba byarakozwe hagamijwe gufatanya n’izindi nzego kurengera  ibidukikije.

Na none kandi, mu rwego rwo gufatanya kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iza Leta n’izikorera basinye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha byerekeranye no kwangiza ibidukikije; kandi bafatanya gukangurira Abaturarwanda kwirinda kubyangiza babigisha ingaruka zabyo; haba kuri bo no ku rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.