Ku bufatanye n’abaturage,Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Munini yafashe abasore babiri bibaga ibikoresho byubakishwa isoko ry’ahitwa mu kamirabagenzi mu murenge wa Muganza.
Abafashwe ni Niyibizi Cassien w’imyaka 25 na Nyandwi Eric w’imyaka 26, bose bafashwe Tariki 06 Nzeri 2018, bafatirwa mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Munini , mu kagari ka Ntwari.
Bafatanywe ibyuma (Tube), byubakishwaga uruzitiro rukikije isoko ry’ahitwa mu kamirabagenzi riherereye mu murenge wa Muganza , hari amakuru avuga ko atari ibi byuma byibwe byonye ko ahubwo n’impombo z’amazi yo muri iryo soko zibwe, bigakekwa ko aba basore aribo bazibye nazo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police CIP) Twizere Karekezi yavuze ko ku gira ngo aba basore bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bamaze kubona uwitwa Niyibizi Cassien afite ibyuma mu mifuka arimo kubigurisha uwitwa Nyandwi Eric.
CIP Karekezi yagize ati:” Hari hashize iminsi bivugwa ko ibikoresho byubakishwa isoko ryo mu Kamirabagenzi birimo kwibwa, tariki 06 Nzeri umwe mu baturage abona Niyibizi Cassien arimo kugirisha ibyuma arabitubwira nibwo twahise tubafata”
CIP Karekezi akomeza avuga ko uwitwa Niyibizi yafatiwe mu murenge wa Munini afite biriya byuma mu mufuka arimo kubigurisha uwitwa Nyandwi Eric ari naho Polisi yafatiye bariya basore bombi.
Yaboneyeho gushimira abaturage bagira uruhare mu gutanga makuru agamije kurwanya abanyabyaha,ndetse n’abandi bangiza ibikorwa remezo leta iba yagejeje ku baturage. Abasaba gukomeza kurwanya abanyabyaha ndetse barinda ibikorwa byiza leta iba yabagejejeho ,abasaba kujya babifata nk’ibyabo bwite.
Yagize ati:”Turashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bajura bafatwa,ariko nanone turabasaba kugira uruhare rwo kubungabunga no kurinda ibikorwa remezo leta iba yabagejejeho,bakareka kubyangiza,ahubwo bakabifata nk’ibyabo kuko nibo biba bifite akamaro.”
Yakomeje asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bakihatira gukora cyane aho kumva ko bazajya butungwa no kwiba cyangwa kwangiza ibya rubanda.
Bariya basore Polisi yahise ibashyikiriza urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bakoze.
English









