Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Polisi yafashe abantu 6 bafite ibiro 145 by’imyenda ya caguwa ya magendu

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’inzego z’ibanze bafashe abantu batandatu bikoreye imyenda ya caguwa ya magendu bari bakuye mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Abo ni Kayigire Callixte w’imyaka 36 wari wikoreye imyenda ya caguwa ibiro mirongo itatu (30kg), Uwihawe Gerard w’imyaka 21 wari wikoreye imyenda ya caguwa ibiro (35kg), Muhire Pascal w’imyaka 24 wari wikoreye ibiro (25kg), Shumbusho Eliazar w’imyaka 22 yari yikoreye imyenda ibiro (30kg), Niyongabo w’imyaka 25 nawe wari wikoreye ibiro (25kg) na Niyibikora Jean Paul w’imyaka 24 ukekwaho gufatanya n'aba bari bikoreye magendu ubwo yari ari ku irondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba bantu bafashwe mu masaha y’ijoro (22h15) bafatirwa mu Mudugudu wa Rutobwe mu Kagari ka Rutobwe ubwo bari bikoreye iyo myenda.

Yagize ati “Aba bagabo iyi myenda bari bayikuye muri uyu Mudugudu wa Rutobwe kuko ukora ku mupaka uhuza ibihugu byombi bikekwa ko bahuriye n’abagenzi babo bari bayikuye i Burundi bakayibaha hanyuma bagaca mu nzira zitemewe babifashijwemo na Niyibikora Jean Paul wari uri ku irondo ry’abaturage wavuganaga na Kayigire wari uhagarariye abikoreye imyenda kuko ngo ariwe wari wabahaye akazi, bagendaga bavugana inzira banyuramo zatuma badafatwa.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko aba bagabo bose banaturuka mu tugari duhana imbibi n’iki gihugu cy’abaturanyi. Ubwo bari bikoreye iyi myenda bahise bahura n’inzego z’umutekano ziri mu kazi nkuko bisanzwe bahita bafatirwa mu cyuho imyenda batarayigeza aho bagombaga kuyijyana.

Ati “Bakimara gufatwa bavuze ko iyo myenda atari iyabo ahubwo bahawe akazi na Kayigire Callixte bari banari kumwe nawe avuga ko iyo magendu atari iye ahubwo ari iy’uwitwa Hatangimana Innocent ariko we utari uri mu bafashwe akaba atuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda, Akagari nako gakora ku mupaka. Aba bagabo bombi n’ubusanzwe bakaba bazwiho gucuruza imyenda ya caguwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abantu muri rusange ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ko ababukora uburyo bwose babukoramo n’amayeri bakoresha yose batazabura gufatwa bakabihanirwa.

Yagize ati “Abacuruza cyangwa abarangura ibicuruzwa mu buryo bwa magendu banyereza imisoro kandi niyo ivamo amafaranga yubaka ibikorwa remezo nk’amavuriro, imihanda, amashuri n’ibindi. Ibi rero iyo bidakozwe bidindiza iterambere ry’igihugu muri rusange, sibyo gusa kandi ufatanywe magendu acibwa amande akanamburwa n’ibyo afatanywe bityo bikamuteza igihombo we ubwe, umuryango we n’umuryango nyarwanda muri rusange. Tuributsa buri muntu wese ko uruhare rwe rwo kurwanya magendu rukenewe atangira amakuru ku gihe y’ababikora cyane ko igira ingaruka mbi muri rusange.”

Aba bose bafashwe bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi aho bagiye gukurikiranwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera mu gihe iperereza rikomeje ngo Hatangimana bivugwa ko iyo myenda ya caguwa ya magendu ariye afatwe.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. 

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).