Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Polisi, Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’urubyiruko bahomye inzu enye z’imiryango itishoboye banayubakira ubwiherero

Ku wa 13 z’uku kwezi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru,Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze hamwe n’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Crime Prevention) bahomye inzu enye z’imiryango itishoboye ituye mu mirenge ya Cyahinda na Muganza, banayubakira ubwiherero.

Ubwo aba bapolisi bakoraga iki gikorwa bari barangajwe imbere n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza. Abayobozi b’inzego z’ibanze bacyitabiriye harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda, Habimana Vedaste n’uw’Umurenge wa Muganza, Uwimana Pierre.

Usibye guhoma inzu no kubaka ubwiherero by’iyo miryango, iri tsinda ryanabumbye amatafari agera ku 1,400 azakoreshwa mu kubakira ubwiherero indi nka yo.

Iyo miryango yashimye iri tsinda ku bw’ubwo bufasha bufite agaciro kagera ku bihumbi  400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ijambo rye ry’ishimwe, umwe mu bakorewe ibi bikorwa witwa Mukarurangwa Beatha ufite imyaka 37 y’amavuko yagize ati,"Umutima uzirikana abandi; cyane cyane abatishoboye muzawuhorane. Imana izabiture ineza mungiriye. Ubu ndishimye cyane kuko ngiye kuba mu nzu nziza ifite isuku; kandi ikomeye."

Undi witwa Binego Emmanuel ufite imyaka 42 y’amavuko yashimye agira ati,"Ubu ngiye gutura mu nzu isa neza mbikesha ubufasha bwa Polisi ifatanyije n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe n’abana bacu b’urubyiruko. Mbijeje ko nzita ku isuku y’ubwiherero munyubakiye  ndetse n’inzu munsaniye. "

Nyuma y’ibyo bikorwa, SP Kagenza yagiranye ikiganiro  n’urwo rubyiruko ku ruhare rwabo mu gukomeza no kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha.

Yabasabye gushyira imbaraga mu gukangurira urubyiruko bagenzi babo ndetse n’Umuryango nyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge bababwira ingaruka zo kubyishoramo; aha akaba yarababwiye ati,"Mu bukangurambaga bwanyu mujye mubwira abo muganira ko ibiyobyabwenge  bishyira mu kaga ubuzima bw’ubinywa kuko bimutera uburwayi butandukanye butuma adakora ngo yiteze imbere; kandi ko bimutera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ubujura, n’ibindi. Mujye na none mubabwira ko bitera ubukene kuko iyo bifashwe birangizwa; naho umuntu ubifatanwe agafungwa; kandi agacibwa ihazabu."

Yagize kandi ati,"Urubyiruko bagenzi banyu mujye mubabwira ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu busambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kureka ishuri no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; bityo mubakangurira kubyirinda.

Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu n’abagituye. Ibi byiyongera ku nshingano zayo za buri munsi zo kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo. Mu byo ikora cyangwa yakoze harimo koroza imiryango itishoboye iyiha inka, kuyishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, kuyubakira no kuyisanira amazu no gutera inkunga y’amafaranga abatwara abagenzi kuri moto, Abarobyi n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda.