Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Ingo 30 zaganirijwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ingo 30 zo mu karere ka Nyaruguru ho mu Ntara y’amajyepfo, ejo tariki ya 8 Ukuboza, zaganirijwe na Polisi ikorera  muri ako karere ku  ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, irikorerwa mu ngo ndetse n’ingaruka ziterwa n’icyo cyaha.

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Gabiro, akagali ka Ruramba.  Kikaba cyari kigaje kwigisha abagize izi ngo ku bubi n’ingaruka z’icyaha k’ihohotera bityo kugira ngo hafatwe ingamba zo kurikumira.

Inspector of Police (IP), Stanislas Ruyayisire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage byo kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyaruguru, yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko, ihohotera rifitanye isano n’ibiyobyabwenge, aha akaba yakomeje ababwirako kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge usanga ahanini aribyo bikunze kuba intandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi.

Ku bwiyi mpamvu, Rutayisire yabasabye kwirinda no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kugira ngo n’ibyaha by’ihohoterwa bibashe gukumirwa.

yabasabye kandi kujya bihutira kugeza ibibazo bishingiye ku makimbirane n’ibindi ku biro bya Polisi ibegereye cyangwa inzego z’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo bishakirwe umuti mbere yuko bivamo imvururu zishobora no kuba zavamo kubura ubuzima.

François Akimana w’imyaka  43, wari muri iyi nama yashimye inama nziza we nabagenzibe bagiriwe na Polisi, yavuze ko bagiye kwita kandi bagashyira mu bikorwa ibyo basabwe bityo kugira ngo mu ngo hirya no hino habemo amahoro n’umutekano.