Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Imiryango 30 y’abashakanye yatanze ubuhamya bw’ukuntu imaze kugera ku iterambere nyuma yo kungwa na Polisi y’u Rwanda

Imiryango y’abashakanye 30 yo mu murenge wa  Rusenge, wo mu karere ka Nyaruguru yabanaga mu makimbirane  ku itariki 9 Nzeri 2015 yatanze ubuhamya ko ibanye neza kandi ko imaze kugera ku iterambere nyuma y’amezi agera kuri atandatu yunzwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

Ubu buhamya, aba bashakanye babutangiye mu kagari ka Raranzige, aho bahuriye kuri uwo munsi kugira ngo bisuzume, barebe uko babanye nyuma yo kungwa kandi bungurane ibitekerezo uko barushaho kubana mu mahoro bityo barusheho kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere, ikaba  yari igihagarariwemo na Inspector of Police (IP) Stanislas Rutayisire,akaba ashinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri aka karere hagamijwe kukarwanyamo no kugakumiramo ibyaha, akaba yari hamwe n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rusenge,Hamenyimana Frédéric.

Ubuhamya bw’iyi miryango y’abashakanye bwagarutse ku ntera bamaze gutera bagereranyije n’uko bari bameze bakibana mu makimbirane, aha bakaba barashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere bavuga ko ibyo bamaze kugeraho ariyo babikesha.

Imiryango yitabiriye iki gikorwa nsuzumamibanire irimo uwa Kanyeragwe Charles na Kamariza Devotha, n’uwa Sebubi Alexis na Mukankindi Scovia.

 Amakimbirane hagati ya Kanyeragwe n’umugore we Kamariza, batuye mu kagari ka Raranzige, aba bakaba ari ababyeyi b’abana batatu, yaterwaga, nk’uko babivuze n’ubusinzi bw’uyu mugabo, ibyo bikaba byarajyanaga no gusesagura umutungo w’umuryango wabo.

Kanyeragwe yagize ati:" Mbere, napfaga kubona amafaranga ubundi ngaturiza mu kabari, nkayatsindayo yose uko yakabaye. Inama za Polisi y’u Rwanda zatumye ndeka ubusinzi. Nyuma y’amezi atandatu itwunze n’umugore wanjye, tumaze kugura inka, ihene ebyiri,  kandi twavuguruye inzu yacu tubamo."

Umugore we, Kamariza yunzemo agira ati:"Inama twagiriwe zatumye dufata umwanzuro wo kuboneza urubyaro, tukaba twariyemeje kurera abo dufite kandi mbere ntitwabivugagaho rumwe."

Mu buhamya bwabo, Sebubi n’umugore we ,Mukankindi , batuye mu kagari ka Mariba, nabo  bavuze ko ukutumvikana kwari hagati yabo kwaterwaga no gusesagura umutumgo w’umuryango wabo.

Sebubi yagize ati:"Gusesagura ibyacu byari byarateje ubukene mu muryango wacu. Inama za Polisi y’u Rwanda zatumye tutongera gusesagura ibyo twungutse. Ubu dufite ibihumbi bigera kuri  200 by’amafaranga y’u Rwanda kuri Konti."

IP Rutayisire yashimiye  iyi miryango kubera ko yashyize mu bikorwa inama Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabagiriye kandi abasaba kwirinda gusubira mu bihe by’umwiryane bahozemo mbere.

Hamenyimana yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera iyi gahunda nziza yakoze yo kunga iyi miryango no kongera kuyihuriza hamwe kugira ngo yisuzume kandi ifate ingamba zo kurushaho kubana neza no gukomeza kwiteza imbere.