Ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha( RYVCP) byakomereje mu karere ka Nyaruguru, ahakozwe urugendo rukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko bifite ingaruka kubuzima bwabo, bikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Ni urugendo rw’amaguru rwabereye mu murenge wa Kibeho rwitabirwa n’abarenga 1000 bagizwe n’abanyeshuri bo muri GS Imanzi, GS Ndago, abanyonzi n’abamotari bakorera muri aka karere, bari kumwe na Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu, ndetse na Joseph Ntihinyurwa umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha(RYVCP) muri aka karere.
SP Kagenza yabwiye urubyiruko ko ibiyobyabwenge bifitanye isano n’ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano asaba umusanzu wa buri wese mu kubirwanya.
Yagize ati’’Mubiganiro bitangwa hirya no hino abayobozi batandukanye ntibahwema kugaragaza ko ibiyobyabwenge ari icyorezo cyugarije urubyiruko rwacu. birakwiye ko buri wese afata umwanya agatekereza kungaruka z’ibiyobyabwenge haba kubuzima ndetse n’uruhare bigira mu gutera uwabikoze ibyaha birimo, gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi, ndetse n’amakimbirane mu muryango.’’
SP Kagenza asoza asaba urubyiruko kugira imikoranire myiza n’inzego z’ibanze ndetse na Polisi hagamijwe gukumira ibyaha.
Aha yagize ati’’Iyo inzego z’ibanze, Polisi n’abaturage bafitanye imikoranire myiza, amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano atangirwa igihe ibi byose bikabasha gukumirwa. Birakwiye ko gutanga amakuru kugishobora guhungabanya umutekano tubigira umuco .’’
Gashema Janvier umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yasabye abagifite umuco wo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika, kuko uretse kuba bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka kubuzima bw’ubikoresha, bidindiza ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati’’ Mugihe bifashwe bikangizwa bitera nyirabyo igihombo n’ubukene, birakwiye ko mu koresha amahirwe igihugu cyibaha mugakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, mwibumbira mu makoperative kuko bizatuma mubasha kubona inguzanyo mu bigo by’imari mugakora imishinga ibyara inyungu.’’
Ntihinyurwa Joseph umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rw’abakorera bushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Nyaruguru yemeza ko we na bagenzi be badateze gutezuka kuntego bihaye.
Yagize ati ’’Gukorera igihugu ni inshingano za buri wese wifuza ko igihugu cye gitekana ki kanagera ku iterambere rirambye,gutangira amakuru kugihe byafashije inzego z’umutekano kuburizamo ibyaha byinshi, tuzakomeza gufasha inzego zitandukanye mu mugambi wo kwiyubakira igihugu turwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu muryango nibindi byose bishobora guhungabanya umutekano.’’
English









