Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Batandatu bafatanwe udupfunyika tw’amasashi yangiza ibidukikije

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda n’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije bakangurira abanyarwanda kureka gukoresha amasashi yo mu bwoko bwa Pulasitiki kuko ari kimwe mu byangiza ibidukikije. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Rugerero yakoze umwakubu wo kugenzura niba hari abantu bagikoresha bene ariya masashi.

Abantu batandatu(6) bakaba barafatiwe muri icyo gikorwa, bose bafatanwa udupfunyika tw’amasashi 28. Abafaswe ni  Nyirakomeza Violette ufite imyaka 22 yafatanwe udupfunyika 5, Mukeshimana Chantal ufite imyaka 19 yafatanwe   udupunyika 7, Munyaneza Juvenal ufite imyaka 21 na Mucunguzi Bernard  ufite imyaka 18 bafatanwe udupfunyika 10, Maniraho Venuste  w’imyaka 31  yafatanwe  udupfunyika 4 ni mu gihe Nkezabera Daniel ufite imyaka 41 yafatanwe udupfunyika 2.

Abafashwe bose bakaba bayakoreshaga mu bikorwa by’ubucuruzi aho bayapfunyikiragamo abakiliya babo ibicuruzwa baguze. Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru  Superintendent of Police(SP) Boniface Kagenza yasabaye abaturage cyane cyane abacuruzi gucika ku muco wo gucuruza amasashi kuko atemewe mu gihugu kubera ingaruka zayo mbi ku bidukikije.

Yagize ati “Buri gihe Polisi ihora ikangurira abantu kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko bihanirwa. Murabizi ko amasashi agira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije kandi atemewe gucuruzwa mu gihugu cyacu, turagira inama rero abayapfunyikiramo abakiriya n’abayacuruza kubicikaho kuko usibye no kuba bihanwa n’amategeko abayacuruza barangiza ibidukikije.”

Yakomeje abibutsa ko amasashi atabora bityo aho bayataye  akazagira ingaruka k’ubutaka  cyane cyane ku mirima, no kwangiza  ibinyabuzima byo mu mazi iyo bayajugunyemo, asaba  rero abayakoresha kuyacikaho.

SP Kagenza yakomeje akangurira abaturage kureka ubucuruzi bwa  magendu kuko abantu bafatanwa amasashi nta kundi kuntu  baba barayinjije mu gihugu usibye uburyo bwa magendu.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe kubyaha bakekwaho birimo gukora magendu binjiza ibicuruzwa bitemewe mu gihugu.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo yaryo ya 3 ivuga ko   ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa cyangwa icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe  bibujijwe.

Ingingo ya 12 ivuga ko umuntu ucuruza mu buryo butaranguza  amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.