Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abantu babiri bacyekwaho kugira uruhare mu kwinjiza amabalo icyenda y’imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.
Abafashwe ni umugabo w’ imyaka 35 n’umusore w’imyaka 22, bafatiwe mu mudugudu wa Shoko, akagari ka Rubona mu murenge wa Ngoma, ubwo bari bayikoreye baturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, ahagana saa cyenda z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abafashwe bari mu bagize itsinda ry’abagabo 9, nyuma y’uko bagenzi babo bikanze inzego z’umutekano bagatoroka.
Yagize ati: ”Ahagana ku isaha ya saa cyenda z’ijoro, ubwo inzego z’umutekano zari ziri mu kazi, mu kagari ka Rubona, bahawe amakuru n’abaturage ko hari abantu bitwikiriye ijoro binjiza ibicuruzwa mu gihugu mu buryo bwa magendu. Abapolisi baje kubategera mu mudugudu wa Shoko, babona abantu 9 buri umwe yikoreye ibalo y’imyenda, muri ako kanya hafatwa babiri, nyuma y’uko abandi barindwi bahise bayita bakiruka.”
Bakimara gufatwa bavuze ko iyo myenda bavuye kuyirangura mu gihugu cy’u Burundi, bakaba bari bagiye kuyicururiza mu isoko rya Busoro ryo mu karere ka Huye.
SP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi myenda ya magendu ifatwa, aboneraho kwibutsa abakomeje kwishora mu bucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubireka bagakora ubucuruzi bwubahirije amategeko, birinda ibihombo bitari ngombwa.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
Kinyarwanda
English











