Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Babiri bafatanwe imiti y'amatungo bacuruzaga mu buryo bwa magendu

Muri iki cyumweru dusoza Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru yafashe abantu babiri bacuruzaga ibinini bivura inka byageraga ku 1,750 byari mu dupaki 70. Abafashwe ni uwitwa Mbananayo Bosco ufite imyaka 31 na Semana Theogene w'imyaka 35, bose bavuka mu murenge wa Cyahinda ariko bafatiwe mu murenge wa Nyagisozi yose yo mu karere ka Nyaruguru.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko aba bagabo bafashwe n’abapolisi bakorera mu murenge wa Nyagisozi mu muhanda uva mu isoko ry'ahitwa Viro berekeza mu karere ka Huye.

Yagize ati:  “Gufatwa kw’aba bagabo byagizwemo uruhare n’abaturage bahaye amakuru Polisi bayibwira ko  Semana acuruza imiti y'amatungo mu buryo butemewe n'amategeko kandi iyo miti ayikura  mu Burundi mu buryo bwa magendu ndetse banababwira  isaha azanira iyo magendu."

CIP Twajamahoro avuga ko abapolisi bakimara kumenya aya makuru bateguye igikorwa cyo kubafata. Babafashe ari mu gitondo tariki ya 29 Mutarama, bafatwa bari kuri moto ifite ibirango TVS RB 392T itwawe na Mbananayo Bosco ariko imiti yari iya Semana Theogene.  Aba bombi bakimara gufatwa Semana yavuze ko ibyo binini yari abijyanye mu karere ka Huye ariko atavuze uwo yari abishyiriye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo yibukije abaturage ko uruhare rwabo rukenewe mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe kuko iriya miti ntiwakwizera  ko yari yujuje ubuziranenge kandi yari kuzayicuruza mu borozi ikabicira amatungo.

Yagize ati: “Biriya binini nta muntu uzi inkomoko yabyo neza, wasanga biba bishaje umuturage yabimuguraho akabiha inka ye cyangwa andi matungo agapfa."

Usibye biriya binini by'amatungo byafatanwe Semana hari amakuru atangwa n'abaturage ko asanzwe akura ibindi bicuruzwa mu Burundi akabizana mu buryo bwa magendu. CIP Twajamahoro yagaragarije abaturage ko magendu ari mbi isubiza inyuma ubukungu bw'igihugu kuko abayicuruza baba batatanze imisoro kandi ariyo yubaka igihugu. Yabasabye kujya bagaragaza abacuruza magendu hakiri kare.

Yakomeje akangurira abishora mu bikorwa bya magendu kubireka kuko nta kiza bizabagezaho usibye igihombo, gucibwa amande ndetse bagafungwa kuko ibyo bakora binyuranyije n'amategeko.

Abafashwe bombi bashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha(RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi kugira ngo bakurikiranwe  ku byaha bakekwaho.

Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, (East African community management act) ritegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze ibihumbi 5000.