Ngendahakunzwe Emmanuel wo mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyagisozi mu kagali ka Nyagisozi, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyahinda, aho akurikiranyweho kugerageza kugurisha amabuye y’agaciro atari ay’impamo.
Nkuko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza, ngo uregwa iki cyaha yagerageje kugurisha undi muturage wo mu karere ka Nyagatare, ibuye ry’agaciro (mercury) ripima ibiro bitatu nyamara ariko nyuma bikaba byaraje gutahurwa ko iryo buye atari iry’impamo.
Uregwa iki cyaha yafashwe tariki ya 22 Kamena, akaba yarafatiwe mu kagali ka Nyagisozi Umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru.
CSP Gashagaza yakomeje avuga ko, Ngendahakunzwe (uregwa) yahawe amafaranga y’u Rwanda 3,500,000 nki ikiguzi, cyakora ubwo yafatwaga uyu mugabo akaba atarabashije kugaragaza aho ayo mafaranga ari.
Polisi muri aka karere ikomeje iperereza kugira ngo ifate abandi bagabo babiri bakekwaho ubufatanyacyaha ndetse no gutahura aho amafaranga yahawe uregwa aherereye kugira ngo asubizwe nyirayo.
Umuturage watekewe umutwe, yashimye Polisi kuba yarabashije gufata Ngendahakunzwe, yakomeje avuga ko afite ikizere ko n’amafarangaye azaboneka.
Uyu mugabo ubusanzwe ukora ubucuruzi mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare yakomeje agira ati, “Uyu mugabo yaraje ambwira ko afite imari (ibuye ry’agaciro-mercury), nyuma tumaze kumeranywa ku giciro, namuhaye amafaranga y’u Rwanda 3,500,000, cyakora naje kugira amakenga ndebye muri anverope nsanga n’ikibumbano k’isima. Naje kumuhamagara cyakora ahita yirukanka bihita bingaragariza ko ari umutekamutwe arinabwo nahise nihutira kumenyesha Polisi aho atuye mu karere ka Nyaruguru.”
Ngendahakunzwe (uregwa) avuga ko atazi umugabo uvuga ko yamuhangitse ibuye ry’agaciro ariko akaba yemera ko amaze igihe mu karere ka Nyagatare aho yakoraga akazi k’ubuhinzi.
CSP Gashagaza yakanguriye abaturage kwirinda gushora amafaranga yabo bagura ibintu bidasobanutse neza, aha akaba yarakomeje agira abanyarwanda inama yo kujya buri gihe babanza kugira amakenga ndetse bagashora amafaranga yabo mu bucuruzi bwemewe kandi bwababyarira inyungu.
Yasabye buri wese kugira uruhare mu gukumira bene ibi byaha bahanahana amakuru ku gihe kuwo ariwe wese waba akekwaho kubikora bityo kugira ngo bene aba banyabyaha bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati, “Ubwambuzi bushukana, n’icyaha gihanywa n’amategeko y’u Rwanda. Uretse no kuba ari icyaha gituma uwagifatiwemo ashobora gufatwa akanafungwa kinatuma kandi ukekwa ashobora guhura n’ibindi bibazo birimo gutanga amande.”
Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko, umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy‟undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y‟ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3)kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kinyarwanda
English











