Trending Now

Nyaruguru: Abayobozi basabwe kwita ku mutekano kuko ariwo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza

Munama y’umutekano y’ umurenge wa Cyahinda,yateranye ku wa 23 Kanama,ihuza abayobozi b’utugari , ibigo by’amashuri , abahagarariye amadini, abikorera ndetse n’inzego z’umutekano zikorera muri uyu murenge; abayobozi basabwe kurwanya icyo aricyo cyose gishobora  guhungabanya umutekano kuko ariwo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Intego y’iyi nama kwari ukurebera hamwe uko umutekano uhagaze muri uyu murenge ndetse n’uko harushaho gufatwa ingamba zigamije guhangana n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano zikunze kugaragara muri uyu murenge.

Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Cyahinda, Rumamfura M.Lionson yasabye abayobozi kwongera imbaraga mu guhangana n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano kuko hari aho usanga byagize uruhare muguhungabanya umutekano.

Yagize ati; ’’ Muri rusange umutekano mu murenge wacu umeze neza, ibyaha biwuhungabanya bihagaragara usanga byiganjemo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu muryango byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano kubirwanya bikaba bikwiye kuba inshingano ya buri wese.’’

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abayobozi gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo amatora y’abadepite, ubwisungane mu kwivuza (Mituel de santé) ndetse no kwibumbira mu makoperative murwego rwo kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Chief Inspector of Police (CIP) Vedaste Habimana uyobora Sitasiyo ya Polisi ikorera mu mirenge ya Cyahinda na Nyagisozi yasabye abayobozi gukangurira abaturage kwicungira umutekano.

Yagize ati:’’ Bwaba ubujura bukorwa hirya no hino mu midugudu, baba abacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano byose bikorwa n’abantu bitwikira ijoro, aho amarondo akora neza ibi byaha biragabanuka, abaturage bakwiye kumva ko bafite uruhare mu kwicungira umutekano binyuze mu gukora amarondo aho batuye.’’

CIP Habimana asoza asaba abayobozi gukangurira abaturage gutangira amakuru kugihe kucyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Yavuze ati:’’ Byaragaragaye ko iyo amakuru atangiwe ku gihe, inzego z’umutekano zibasha gukumira ibyaha byagombaga guhungabanya umutekano, abaturage bakwiye kumva ko iyo utanze amakuru ari umusanzu uba utanze mu gukumira ibyaha .’’

Umurenge wa Cyahinda ni umwe mu mirenge14 igize akarere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepho ukaba utuwe n’abaturage basaga 21377.