Trending Now

Nyaruguru: Abaturage basabwe gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru ku bufatanye n’ubuyobozi bw’aka karere basabye abatuye umurenge wa Ruheru kwicungira umutekano kandi bagatanga amakuru yihuse ku bintu bakeka ko bishobora guhungabanya umutekano.

Abaturage b’uyu murenge wa Ruheru babisabwe ku wa 16 Ukwakira ubwo basurwaga n’inzego zishinzwe umutekano bakibutswa uruhare rwabo mu gusigasira umutekano bagira uruhare mu gukumira ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Superintendent (SP) Boniface Kagenza yibukije aba baturage ko umutekano w’ibanze aribo bagomba kuwiha ubundi izindi nzego zikaza zibunganira.

Yagize ati“Hatabayeho ubufatanye bufatika n’abaturage umutekano dukeneye ntitwawubona. Umutekano nitwe tuwukeneye, ninatwe tugomba kuwugiramo uruhare nta kwirara kugira ngo tubashe gukora ibikorwa by’iterambere dutuje.”

SP Kagenza akomeza asaba abaturage kurushaho kugira imikoranire myiza n’inzego z’ibanze ndetse na Polisi hagamijwe gukumira ibyaha.

Aha yagize ati’’Iyo inzego z’ibanze, Polisi n’abaturage bafitanye imikoranire myiza, amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano  n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano atangirwa igihe ibi byose bikabasha gukumirwa. Birakwiye ko gutanga amakuru kugishobora guhungabanya umutekano  tubigira umuco .’’

Aba baturage basabwe kwirinda ibihuha bishobora kubahungabanyiriza umutekano, bibutswa gukorana byahafi n’inzego za leta zibegereye kugira ngo aho babonye ikitagenda neza bahatungire urutoki ababishinzwe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyaruguru Gashema Janvier yavuze ko umutekano wuzuzanya n’imibereho myiza y’umuturage, yibutsa aba baturage kwitabira ibikorwa by’iterambere kugira ngo babone umutekano wuzuye.

“Ndababwira ukuri ko iyo umuntu yaburaye, umwana ntiyige cyangwa ngo avurwe nta mutekano aba afite. Umutekano wuzuye usaba gukora ibikorwa byinshi by’iterambere.”

Gashema asoza asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya n’abaturage bakarwanya imirire mibi ndetse n’igwingira ry’abana bikomeje kugaragara hirya no hino mu midugudu batuyemo.

Umurenge wa Ruheru ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe n’igihugu cy’uburundi, abawutuye bakaba basabwe kugira uruhare rugaragara mu kwicungira umutekano kugira ngo bakumire abashobora kuwuhungabanya baturutse mu bice bihana imbibi n’uyu murenge.