Trending Now

Nyaruguru: Abaturage barasabwa kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi y’umuriro

Kuri uyu wa 17 Kanama mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Mata akagari ka Ruramba ishyamba rizwi nk’ibisi bya Huye ryafashwe n’inkongi y’umuriro yangiza ubuso bungana na Hegitari 20(Ha20) Polisi ikorera muri aka karere ikaba isaba abaturage kwirinda ibintu bishobora guteza inkongi y’umuriro muri ikigihe cy’impeshyi.

Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, DASSO, n’abaturage bakaba barabashije kuzimya iyi nkongi yari yibasiye Ishyamba ry’ibisi byahuye.

Umuvugizi wa Polisi muntara y’amajyepho Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko inkongi y’umuriro yatewe n’uburangare bw’abantu batwikiramo amakara.

Yagize ati:’’Bamwe mu bakora imirimo yo gutwika amakara mu bisi bya Huye nibo nyirabayazana w’inkogi yatwitse Hegitari zirenga 20 kuko batapfutse neza urwina batwikiramo amakara maze umuyaga ukaza gukwirakwiza ibishirira ishyamba inkongi ikaduka ityo.

CIP Kayigi yaboneyeho kwibutsa abaturage ko mugihe cy’impeshyi akantu gato k’umuriro gashobora guteza inkongi y’umuriro.

Yagize ati “Tuributsa abantu bose ko mugihe cy’impeshyi akantu gato k’umuriro  gashobora guteza inkongi  kuko  nagasigazwa kitabi  gashobora guteza inkongi  kuko ibyatsi biba byarumye bikaba byoroshye gufatwa n’umuriro”

CIP Kayigi asoza yibutsa abaturage ko kwigabiza imirima n’amashyamba  bya Leta bihanwa n’amategeko.

Yagize ati: ’’ Hari aho usanga muri aka gace bamwe mubaturage baca murihumye inzego z’ibanze bakigabiza amashyamba ya Leta bakayatwika, turabasaba ko mwabihagarika kuko ubifatiwemo abihanirwa.

Andre Maniraho umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa yashimiye abaturage batuye akagari ka Ramba imbaraga bakoreshe bazimya umuriro anabibutsa ko gutwika imisozi byangiza ibidukikije.

Yagize ati:’’ Ndabashimira imbaraga mwagaragaje mugikorwa cyo kuzimya agace k’ishyamba ry’ibisi bya Huye kari mukarere kacu, ni umwanya mwiza wo gukangurira bagenzi banyu bagifite umuco wo gutwika imisozi baba abashaka aho kuragira amatungo ndetse n’abatwika amakara mukabireka ingaruka mbi  bifite kubidukikije kuko bifitanye isano n’ibiza igihugu cyacu cyimaze iminsi gihura nabyo.