Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru, Senior Superintendent of Police (SSP) Vincent Kamanzi, yagiranye inama n’abaturage barenga ijana b’akagari ka Rusenge, ko mu murenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru ku itariki 3 Kamena 2015 abigisha ibitera inkongi z’imirimo kandi abakangurira kwirinda ikintu cyose gishobora kuzitera kugira ngo hakumirwe ingaruka zazo.
Yababwiye ko inkongi zibasira inyubako , igasozi, ibinyabiziga, n’ibindi, ziterwa ahanini no kwirara, ukutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, n’ ubumenyi bucye kurizo.
SSP Kamanzi yabasobanuriye ko inkongi z’inyubako ziterwa akenshi no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.
Yabwiye abo baturage kandi ko bene izo nkongi ziterwa no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ingaruka zikaba guteza sirikuwi.
Yababwiye ko inkongi z’igasozi ziterwa n’udusigazwa tw’itabi tuba tukyaka twajugunywe ku gasozi, ibikorwa bijyanye no gutwika amakara n’ubuvumvu, n’abatwika nkana amashyamba, ibyatsi n’ibihuru kugira ngo imvura izagwe byarahiye bityo babone ubwatsi bw’amatungo.
Yababwiye kutajya bajugunya imiriro ku gasozi no gukora iriya mirimo mu bushishozi ku buryo idashobora guteza inkongi z’umuriro.
SSP Kamanzi yagiriye inama abo baturage yo gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi (Fire extinguishers), kwiga uko bikoreshwa no kwita ku buzima bwabyo harimo kujya babisuzumisha ku babihugukiwe buri nyuma y’amezi atandatu kugira ngo babarebere ko ari bizima.
Yabakanguriwe kandi kugira ubwishingizi ku nkongi z’umuriro, kutabika ibikomoka kuri Peterori mu ngo zabo nka Lisansi, kutajya kure ya buji, itara, itadowa no kubizimya mbere yo kujya kurwama.
Yagize ati:"Nubwo abantu bose bagirwa inama yo gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi, ku muntu utarabona ubushobozi bwo kubigura , ashobora gukoresha umucanga, amazi, ibitaka byumutse mu gihe habaye inkongi y’umuriro ariko agakupa amashanyarazi mbere ya byose kandi agahungisha ibitarafatwa n’inkongi".
Yabwiye abubuka kubahiriza igishushanyombonera kugira ngo byoroshye ubutabazi mu gihe habaye inkongi y’umuriro, naho abatwara ibinyabiziga ababwira kujya babererekera imodoka igiye mu gikorwa cy’ubutabazi kandi abibutsa kugira no kujya bagendana mu modoka ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi y’umuriro.
SSP Kamanzi yakanguriye abaturage kujya bibuka kuzimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa no gutandukanya ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri rusange.
Yashoje ikiganiro cye agira ati: "Kubahiriza ibi ni byiza ariko ntibikuraho guhamagara Polisi ku gihe mu gihe habaye inkongi y’umuriro kuko hari igihe umuriro ushobora kurenga ubushobozi bw’abakoresha biriya bikoresho by’ibanze".
Imirongo ya terefone yababwiye kujya bahamagara ni: 112 n’111 (itishyurwa) n’indi yishyurwa ariyo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge,Valence Nsengiyumva yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera izi nama kandi asaba abaturage kuzazikurikiza.
Yababwiye gukora amarondo neza kugira ngo barwanye kandi bakumire ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko ndetse bafate uwagikoze cyangwa utegura kugikora, kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira amakimbirane n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha muri rusange.
Kinyarwanda
English











