Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Abaturage bakanguriwe kurushaho kwicungira umutekano

Kuri uyu wa 12 Gashyantare uyu mwaka, mu kagari ka Ruhinga mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru habererye inteko rusange y’abaturage basabwa kurushaho gukaza ingamba zo kwicungira umutekano buri wese aba ijisho rya mugenzi we hagamijwe kuburizamo no gukumira icyaha kitaraba. 

Iyo nteko rusange y’abaturage ikaba yarahuje abaturage b’ubutugari 5 tugize umurenge wa Nyabimata barenga 1800 iyoborwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere ka Nyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Janvier Mazimpaka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yashimiye abitabiriye inama uruhare rwabo mu gufatanya n’inzego z’umutekano mu gucunga umutekano w’aho batuye.

Yabasabye kongera imbaraga mu kurinda no gusigasira ibikorwa remezo, ababwira ko hari ibikorwa byinshi leta irimo kubakorera nk’uko babyemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Rebuburika y’u Rwanda, birimo imihanda, amashuri, amavuriro amashanyarazi n’ibindi kandi ko nabo basabwa kubigiramo uruhare.

Yagize ati ”Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda hari byinshi irimo kubakorera ndetse byinshi murabyibonera murasabwa rero kurushaho kubicungira umutekano  buri  wese akabigiramo uruhare. Mukirinda ndetse mukanarwanya amakimbirane abera mu ngo, ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, mukagira n’uruhare mu kurwanya igwingira ry’abana.’’

Yasoje ijambo rye abasaba kujya bitabira inteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi, amanama n’ibindi biganiro bibera mu midugudu kuko kenshi usanga ariho ibibazo byinshi bikemukira.

CIP Mazimpaka yabwiye abitabiriye inteko ko umutekano ari ishingiro ry’ibintu byose kandi buri wese agomba kuwugiramo uruhare buri wese aba ijisho rya mugenzi we.

Yagize ati” Umutekano ntabwo ari uw’inzego z’umutekano cyangwa n’abayobozi gusa. Umutekano ni uwa buri wese kugirango ubashe kugerwaho neza, niyo mpamvu tubasaba kongera imbaraga n’umurava mukora amarondo mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano mukuwubungabunga.”

Yabasabye gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu cyose bakeka ko gishobora kuwuhungabanya kugira ngo kibashe gukumirwa, abasaba no kujya buzuza mu ikaye y’umudugudu abawinjiyemo n’abawusohotsemo mu rwego rwo kugira ngo bamenye abawubamo mu buryo butazwi bashobora guhungabanya umutekano.

CIP Mazimpaka yabibukije ko bashyira imbaraga mu gukumira ibiyobyabwenge kuko kenshi usanga aribyo ntandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha bihungabanya umutekano birimo ubujura, urugomo, ihohotera, gufata kungufu n’ibindi.