Trending Now

Nyaruguru: Abaturage bagiriwe inama yo kutishora mu bucuruzi bw’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera  mu karere ka Nyaruguru iragiriye inama abaturage  kwirinda ubucuruzi bw’Ibiyobyabwenge n’Inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, kuko zigira ingaruka kubuzima bwabo , zikanabateza igihombo mugihe zifashwe zikamenwa.

Ibi babisabwe  kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Kanama, nyuma y’umukwabu wakozwe na  Polisi ifatanyije n’ubuyobozi  bw’inzego zibanze hagamijwe   gufata abakora inzoga  zitemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko izi nzoga zafashwe ku bufatanye n’abaturage kuko aribo babahaye amakuru.

Yagize ati:’’ Abaturage batuye mu kagari ka Fugi mu murenge wa Ngoma batanze amakuru ko uwitwa Nkurunziza Fabien w’imyaka 46 y’amavuko akora inzoga zitemewe, mu kubigenzura twabashije kumufatana Litiro 300 z’inzoga z’inkorano zizwi nka Muriture aho zahise zimenerwa muruhame.’’

CIP Kayigi yavuze ko uyu Nkurunziza  atari ubwambere afatiwe mubyaha byo  gukora no gucuruza inzoga zitemewe.

Yagize ati:’’ Subwambere uyu mugabo afatirwa mu bikorwa nk’ibi, inzego zibanze zigeze kumufata zimuca amande zinamugira inama yo kubireka ariko yakomeje kwinangira.

CIP Kayigi yakomeje akangurira abacuruza izi nzoga  kubireka, agira inama n’abazinywa kuzirinda kuko zibangiriza ubuzima.

CIP Kayigi yagize ati:’’Nk’uko bigaragara, izi nzoga ntizujuje ubuziranenge, ari mu kuzikora, ari n'uburyo zibikwamo, ntihitabwa ku isuku. ububi bwazo burigaragaza uhereye ku ngaruka zigira ku buzima, ndetse zikaba n’intandaro y’amakimbirane n’ibindi byaha bitandukanye bikorwa hirya no hino mu midugudu mutuye mo.’’

CIP Kayigi yasoje ashimira abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza gukorana n’inzego z’ubyobozi mu kuziha amakuru y’ahagaragara ibiyobyabwenge n’ibindi byabahungabanyiriza umutekano.

CIP Kayigi yagize ati:’’Ndasoza nshimira abaturage batanze amakuru yatumye inzoga nk’izi zifatwa kuko iyo zifashwe gutya haba harinzwe ubuzima bw’abari buzinywe kwangirika kandi ni imwe mu nzira zifasha mu kwirinda ibyaha bya hato na hato bikururwa n’izi nzoga. Ntawukwiye  gutinya gutanga amakuru ngo atiteranya kuko ari umusanzu aba atanze mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.’’