Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: Abakuru b’imidugudu bahawe terefone zizabafasha gutanga amakuru yo gukumira ibyaha

Abakuru b’imidugudu 332 bo mu karere ka Nyaruguru bahawe terefoni zizajya zibafasha gutanga amakuru ku buryo bwihuse y’umutekano hagamijwe gukumira ibyaha.uretse abakuru b’imidugudu bahawe terefone, abagize irondo muri buri mudugudu nabo bahawe terefone zikaba zizajya zikorana n’inzego zose z’ubuyobozi  kuva ku nzego z’umutekano kugeza ku z’ibanze.

Uwo muhango wo gutanga izo terefone ukaba warabaye warabaye tariki ya 12 Ukuboza  uyoborwa n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Munyentwari  Alphonse ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo CSP F.

Bahizi Ruragerura, ubuyobozi bw’ingabo ndetse  n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yishimiye ubufatanye buri hagati y’ubuyobozi bw’Akarere, Ingabo na Polisi mu gucunga umutekano. Munyantwari Alphonse yakomeje avuga ko gutanga aya materefone ari igikorwa kigamije guha ingufu abagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) bityo bakuzuza neza inshingano zabo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo CSP F. Bahizi Ruragerura yijeje abahawe za terefone ubufatanye no kubaba hafi bityo akazi kabo kakagenda neza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François  yashimiye  abayobozi bitabiriye uwo muhango wo gutanga terefone abizeza ko akarere ayoboye kazakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kuko ariwo shingiro ry’iterambere. Guha izi terefone abagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) bije bikurikira amasezerazo y’ubufatanye polisi y’u Rwanda yasinyanye n’uturere two mu ntara y’amajyepfo mu mezi make ashize.