Trending Now

Nyaruguru: Abagera kuri 300 bubaka ibitaro bya Munini basabwe ubufatanye mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru yasabye abubaka ibitaro by’akarere bya Munini ubufatanye n’izindi nzego mu gukumira icyateza umutekano muke aho batuye cyangwa bacumbitse kandi bakubahiriza gahunda za leta uko zagenwe.

Ni mu kiganiro Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Superintendent  of Police (SP) Boniface Kagenza yahaye abagera kuri 300 bakora imirimo y’ubwubatsi ku bitaro bya Munini mu karere ka Nyaruguru baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, aho basabwe kurangwa n’imico myiza birinda impanuka mu kazi n’icyateza umutekano muke.

SP Kagenza yavuze ko kuba aba bakozi baturuka mu bice bitandukanye bidakuraho ko bahuza indangagaciro zo kwirindira umutekano kandi bakarwanya icyashaka kuwuhungabanya.

Yagize ati “Kuba mwaravuye ahantu hatandukanye muje gukora hano ntibikuraho ko mugira imyumvire imwe mu byerekeye kwicungira umutekano, tukabigira ibyacu haba hano dukorera aho dutuye n’aho ducumbitse kugira ngo tubashe kurinda ibyo dukora.”

Yabibukije ko akazi k’ubwubatsi gakwiye kwitonderwa kuko gakunda guteza impanuka bityo bakwiye kugira ubwishingizi bw’impanuka.

SP Kagenza yibukije abaturutse ahandi  kujya bimenyekanisha mu midugudu batuyemo ku buryo hatagira ubivanga mo agamije gukora ibihungabanya umutekano cyangwa ikindi cyose cyatuma bagaragara nabi.

Ati “Ndizera ko mwese mwibaruje mu midugudu mucumbitsemo, ngira ngo murabizi ko ari gahunda ya leta y’uko umuntu wese mushya agomba kwibaruza aho araye kugira ngo ikimugenza kimenyeka, utabikoze ashobora gufatwa ukundi kuko ataba azwi.”

Bibukijwe kugendera ku mabwiriza y’inzego z’ibanze zaho batuye, birinda ibiyobyabwenge n’icyateza umutekano muke kandi bakubahiriza gahunda za leta uko ziba zaragenwe.

Ibi biganiro biri gutangwa na Polisi ikorera mu karere ka Nyaruguru ku baturage batuye mu mirenge itandukanye y’aka karere kugira ngo buri wese amenye uruhare afite mu kwicungira umutekano n’akamaro ko gutanga amakuru ku gihe ku gishobora guhungabanya umutekano.