Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyaruguru: 18 bafatanwe imifuka y’amakara batemye mu mashyamba ya leta

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama, Polisi y’u Rwanda  ikorera mu karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Ngera na Ngoma yakoze umukwabo wo gufata abantu  bakekwaho gutema amashyamba ya leta bakayatwikamo amakara.

Muri icyo gikorwa cyateguwe na  Polisi irikumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze  hafashwe  abantu 18, bafatanwa  imifuka 21 y’amakara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi yavuze ko uyu mukwabo wakozwe nyuma yo kubona ko amashyamba ya leta aherereye muri iriya mirenge agenda atemwa n’abantu batabifitiye uruhushya.

Yagize ati”Iyo ugeze mu mashyamba ya leta ubona ko bayatemamo ibiti kenshi,tukanabona abantu bagurisha amakara batabifitiye ibyangombwa. Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata.”

CIP Karekezi avuga ko abafashwe bemera ko bamwe amakara bayatwika mu mashyamba yabo mu buryo butemewe  abandi bavuga ko batema amashyamba ya leta bakajya kuyatwikira mu ngo zabo.

Yaboneyeho kwibutsa abantu ko nta muntu ufite uburenganzira bwo gutema ishyamba ngo aritwike kabone niyo ryaba  ari irye yitereye atabifitiye uruhushya rutangwa n’inzego z’ubuyobozi.

Yagize ati “Nta muntu ufite uburenganzira bwo gutema ishyamba atabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi.Hari abashinzwe gusuzuma ko ishyamba ryeze kuburyo ryatemwa, baguha ibyangombwa ukaritema,iyo  bidakozwe gutyo uba wangije  ibidukikije.”

CIP Karekezi yagaragarije abaturage akamaro k’amashyamba mu buzima bwa muntu harimo nko kurwanya ubutayu agakurura imvura ,asaba abaturage gufatanya n’ubuyobozi mu kurinda ibidukikije batangira amakuru ku gihe.