Polisi ikorera mu karere ka Gisagara yafashe uwitwa Sekaziga Samuel w’imyaka 27 y’amavuko, ukekwaho icyaha cyo kurigisa umutungo wa banki ya KCB yari abereye umukozi, ishami ryayo rikorera Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge.
Byatangiye ku wa gatanu ushize ,taliki ya 13 Nzeli 2013, ku gicamunsi, aho uyu Sekaziga, ubundi ukora kuri gishe(guichet) ariko nawe akaba yari afite urufunguzo rw’aho babika amafaranga, yabonye umucungamari yibagiwe gufunga umutamenwa maze yikuriramo akayabo k’ibihumbi 59750 by’amadolari(asaga gato miliyoni 39 mu manyarwanda), arangije asohoka nk’ugiye mu bwiherero( nk’uko abyivugira) ageze hanze yurira ipikipiki yerekeza iya Butare.
Yaraye i Huye aho yavunjishijeho 250, bukeye afata indi moto abwira umumotari ko amugeza ku mupaka w’u Burundi kandi aho bagenda hose ari bumuhe ibihumbi icumi ,uyu mumotari yagize amakenga y’uyu muntu ushaka kwambuka afite igikapu abona atanazi ako gace maze ahamagara abapolisi bakorera i Gisagara kugirango babanze bamubaze igituma yambuka ataba hari aho ahungabanyije umutekano.
Abapolisi bamubwiye aho abasanga maze abageraho,maze abasanga mu kagari ka Higiro, mu murenge wa Nyanza, mu karere ka Gisagara, nibwo basanganye Sekaziga ibihumbi 59500 by’amadolari n’amanyarwanda ibihumbi 37500, ahita ababwira uko yabigenje byose kuva aho yayatwariye.
Yaraye afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mugombwa ari nayo yamushyikirije iya Muhima akaba ariho afungiye kugeza ubu, iyi sitasiyo kandi ni nayo yari yashyikirijwe ikirego n’ubuyobozi bwa KCB.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yavuze ko kurigisa no konona umutungo ushinzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo abafite ibyo bashinzwe gucunga babyirinda kuko Leta yashyizeho uburyo bwishi bwo gushaka amafaranga bityo ntawe ukwiye kuyashakira mu nzira zitemewe.
ACP Gatare yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gufata uwo ari we wese uzishora mu bikorwa nk’ibi n’ibindi bisa nkabyo, aha akaba yaboneyeho gushima abaturage bagaragaza ubunyangamugayo batungira agatoki Polisi abo bazi cyangwa bakeka ko ari abagizi ba nabi cyangwa bahungabanya umutekano ku bundi buryo, anabakangurira gukomeza uwo muco wo gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano kuko bibafitiye akamaro bikakagirira n’igihugu muri rusange.
Icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo ushinzwe gucunga gihanwa n’ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana aho ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabuy’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.