Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge:Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho gukora amadolari

Kuwa kane taliki ya 10 Ukwakira 2013 ku gicamunsi, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge,yataye muri yombi umugabo witwa Rostand Thierry ufite ubwenegihugu bwa Kameruni.

Yafatiwe mu kagari ka Biryogo, umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, ahitwa Grace Appartement aho yasanganywe impapuro nyinshi zingana n’iz’amadolari 100 y’amanyamerika ndetse n’imiti  ikoreshwa mu ikorwa ry’amadolari nk’uko abyivugira, yasanganywe kandi n’amadolari 200 y’amahimbano.
 
Ni nyuma y’aho uyu mugabo yahuye n’umusore w’umunyarwanda,amusanze nk’umuguzi , aho acururiza imyenda mu mujyi amubwira ko afite ubuhanga mu gukora amadolari ndetse ko bafatanya ibintu bimwe na bimwe mu gukoresha ayo madolari cyane cyane kuyavunjisha ndetse byagenda neza bagashinga ibiro by’ivunjisha.

Uwo musore yagize amakenga maze yihutira kubimenyesha umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge, nibwo igikorwa cyo kumufata gitangiye aho bahise bamusanga hariya yari acumbitse, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

Kuri iki gikorwa, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi  no kureka gushaka gukira vuba mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe imirimo yateza umuntu imbere kandi nta ngaruka ari myinshi kandi Leta yorohereza ba rwiyemezamirimo mu buryo butandukanye.

Arangiza agira abantu inama yo gushishoza no kugira amakenga ku mafaranga bakira kuko bishoboka ko hari amahimbano aba ariho akoreshwa hanze aho agira ati:”N’ubwo inzego zibishinzwe zikora amanywa n’ijoro, ariko natwe tugomba kuzifasha dutunga agatoki aho dukeka cyangwa tubonye ayo mafaranga y’amahimbano cyangwa n’uwaba ari mu bikorwa bijyanye nayo, kandi turashimira abamaze kumva ko nabo babifitemo uruhare nk’uriya muturage.”

Icyaha cyo guhimba amafaranga n’ibindi bikoreshwa nkayo bihanwa n’ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda aho ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku  myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga  y’amahimbano.