Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge:Afunzwe kubera gukekwaho gusambanya umwana yareraga

Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge, yataye muri yombi umugabo witwa Nsanzimana Simon w’imyaka 33 y’amavuko, akaba akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 7 y’amavuko yari ashinzwe kurera.

Bivugwa ko Nsanzimana yari amaze igihe kinini asambanya Uwamariya Aline, kuko nk’uko bivugwa n’abaturanyi be, uyu mwana yabonywe na bamwe muri bo ubwo yagendaga atambuka bidasanzwe bigaragara ko afite ikibazo hagati y’amaguru ye, nibwo bamwegeraga bagasanga yarangijwe bikomeye mu myanya ndangagitsina ye.

Aba baturanyi bihutiye kubimenyesha inzego z’ibanze nazo zabajije uyu mwana icyo yabaye maze akavuga ko ari umugabo wa nyina wabikoze ,dore ko babana nyina yarahamutahanye atari uwa Nsanzimana.

Nsanzimana yahise ashakishwa bamubona hafi y’aho atuye mu kagari ka Munanira ya kabiri ,mu murenge wa Nyakabanda ho mu karere ka Nyarugenge, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane neza uwakoze ariya marorerwa kubera ko Nsanzimana we abihakana.

Kuri iki cyaha, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza atangaza ko uwasambanyije uyu mwana   agomba guhanwa by’intangarugero nk’uko amategeko abiteganya.

Yibukije kandi ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana ko bakwiye kubahozaho ijisho kugirango abagizi ba nabi bashaka kubangiza batabaca mu rihumye.

Ingingo ya 192 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ku gusambanya umwana bikozwe n’umufiteho ububasha igira iti:

“ Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).”