Umucungamari w’Umurenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga, Nsanzimfura Jean de Dieu, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima nyuma yuko afatiwe mu mujyi wa Kigali atwaye imodoka nyamara nta ruhusa rwo gutwara ibinyabiziga afite.
Uyu mucungamari yafashwe kuwa Gatandatu tariki 30 Kanama yerekeza i Kigali, arezwe n’abaturage bahamagaye Polisi, bayitungira urutoki ko babonye umushoferi uri kugenda nabi mu muhanda.
CIP Kabanda Emanuel, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagize ati “ Nk’uko babibibwiriye n’abakozi ba Kabacuzi mu Karere ka Muhanga Umuyobozi w’Umurenge wa Kabacuzi yatije Umucungamari we imodoka agiye gutaha ubukwe bageze mu nzira n’umushoferi bari kumwe amutwaye babyumvikanaho hanyuma ava kuri vola, umucungamari aba ariwe utwara.”
Yakomeje avuga ko abaturage babonye ashobora guteza impanuka mu muhanda bitabaza Polisi nayo iramuhagarika nyuma iza no gusanga nta nibyangombwa bimwemerera gutwara imodoka yari afite.
Nsanzimfura Jean deu Dieu, Umucungamari w’Umurenge wa Kabacuzi, yemera icyaha cy’uko yatwaye imodoka nta byangombwa.
Yagize ati“Kubera ko kuwa Gatandatu twari dufite ubukwe niyo mpamvu natiye gitifu imodoka ye ariko musaba n’umushoferi. Naje kuyitwara nta byangombwa, ikosa ndaryemera. Natwaye nta byangombwa ariko nabyo byatewe n’uko nendaga kuyikorera bwari mu buryo bwo kwimenyereza kuko nari narabonye permis y’agateganyo uretse ko nari ntarajya kuyifata.”
Uyu mucungamari akaba afunganywe n’umushoferi witwa Sibomana Vedaste yari yitwaje ubwo yafatwaga atwaye nta byangombwa.
Kinyarwanda
English











