Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Yafashwe amaze koherereza umuntu amafaranga kuri Tigo Cash ariko aha inoti z’inyiganano uwamuhaye iriya serivisi

Hakizimana Jean Paul yafashwe ku itariki 16 Gicurasi amaze koherereza umuntu ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda akoresheje konti ye ya Tigo Cash ariko akimara kuyohereza, uwari amaze kumuha iyo serivisi, bakunze kwita "Umu Agent wa Tigo Cash" ahita atahura ko amuhaye inoti z’inyiganano maze ahita abwira Polisi, nayo ihita imuta muri yombi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Supt. of Police (SP) Jen Bosco Mudacumura, yavuze ko Hakizimana, uri mu kigero cy’imyaka 26, ukomoka mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mubuga, mu karere ka Karongi , yafatiwe mu kagari ka Kimisagara, umurenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge ahagana mu ma saha icyenda ya nimugoroba , afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo ndetse n’ayo mafaranga y’amiganano akaba ari ho abitse mu gihe iperereza rikomeje.

Yashimiye uriya  Hakizimana yahaye ariya mafaranga y’amiganano kuba yarahise amenyesha Polisi mu maguru mashya, bikaba byaratumye imufata atari yarenga umutaru.

Yagize ati: "Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa cyangwa uwagikoze agafatwa vuba. Amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze bityo, bigira n’ingaruka ku baturage. Ni ngombwa rero gusenyera umugozi umwe mu kubirwanya dutanga amakuru ku gihe ku babikora cyangwa abategura imigambi yo kubikora."

Ku badafite imashini ishobora gutahura amafaranga y’amiganano, SP Mudacumura yabagiriye inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe kugirango barebe ko ari nzima kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye ay’amiganano.

Yagize ati:"Ufatiwe muri bene kiriya cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa no gucibwa amande. Ibi bidindiza iterambere rye n’iryumuryango we muri rusange. Abantu bakwiye rero gukora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku cyaha.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihanisha igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’u Rwanda.

Iya 602, ivuga ko, umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).