Ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage no kurwanya ibyaha mu karere ka Nyarugenge,Inspector of Police (IP),Claude Budaraza, yagiranye inama n’urubyiruko rugera kuri magana abiri rwo murenge wa Muhima ho muri aka karere arusaba kwirinda ibyaha no kugira uruhare rugaragara mu kubirwanya batanga amakuru ku gihe ku babigiramo uruhare.
Iyi nama yabereye mu kagari ka Nyabugogo ku itariki 3 Mutarama, yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima,Frederic Harerimana.
Mu byaha IP Budaraza yasabye uru rubyiruko kwirinda harimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge nka Kanyanga,urumogi n’inzoga z’inkorano zitemewe.
Yagize ati,”Ibiyobyabwenge biganisha mu ngeso mbi nk’ubusinzi,ubusambayi bigira ingaruka harimo gutwara inda z’indaro,kuva mu ishuri ndetse no kwirukanwa mu muryango kuri bamwe.Muri imbaraga z’igihugu, bityo mwirinde icyabangamira imbere hanyu heza.”
Harerimana yashimiye Polisi ku nama yagiriye uru rubyiruko arusaba kuzishyira mu bikorwa no kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha mu duce batuyemo.
Kinyarwanda
English











