Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Urubyiruko rwakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Urubyiruko rugera kuri 800 rwo mu murenge wa Nyamirambo rwakoze ku itariki 20 Gicurasi  urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, rukaba rwararuhereye ku biro by’akagari ka Kivugiza, rurusoreza ku biro by’uriya murenge,mu kagari ka Rugarama,aho rwigishirijwe ubwoko n’ububi bwabyo, kandi   rusabwa kubyirinda no  kugira uruhare mu kubirwanya.

 Bageze mu mudugudu wa Rwarutabura, ubwo bari muri urwo rugendo,bahamaze hafi isaha bahabwa ubutumwa butandukanye ku kwirinda no kurwanya ibiyobwabwenge.

 Urwo rubyiruko rwitabiriye urwo rugendo, rwari rwiganjemo urukora imirimo itandukanye ndetse n’abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rw’Akumunigo,urwa Kivugiza, nab’Urwunge rw’amashuri rwa Centre Islamique des Ecoles Sécondaires de Kigali (CIESK)

 Umuyobozi  wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Supt. of Police (SP) Jean Bosco Mudacumura na bamwe mu bapolisi ayobora, bifatanyije n’urwo rubyiruko muri urwo rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, rukaba rwaragendaga rwerekana ibyapa byari byanditsweho ubutumwa bwamagana ibiyobyabwenge.

 Mu nama abayobozi bagiranye n’urwo rubyiruko  ku biro by’uyu murenge wa Nyamirambo, ahasorejwe ruriya rugendo, Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge,Solange Mukasonga ,yarusabye kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera, no kubirwanya, mu gihe bari ku ishuri cyangwa bari iwabo.

 Yagize ati:"Ntushobora gutera imbere unywa ibiyobyabwenge. Ntacyo wakwimarira cyangwa ngo ukimarire umuryango wawe n’igihugu ubinywa. Ahazaza hanyu ni heza. Mukwiye rero  kubyirinda no kubirwanya."

Mukasonga yasabye kandi urwo rubyiruko kwirinda ibyaha muri rusange no kujya ruha Polisi y’u Rwanda amakuru ku babikora.

 SP Mudacumura yarubwiye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi,Mayirungi na Kokayine ndetse n’inzoga z’inkorano zitemewe nka Muriture,n’Ibikwangari, biri mu bishobora kurushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bufite ingaruka zirimo gutwara inda z’indaro,kuva mu ishuri,kwirukanywa mu miryango kuri  bamwe,ipfunwe ,n’ubuzererezi .

 Yagize  ati:" Mukwiye kwirinda ikintu cyose gishobora kurogoya imigambi yanyu myiza.Bumwe mu buryo bwo kubigeraho harimo kutanywa ibiyobyabwenge,kutabitunda no kutabicuruza."

 Yabakanguriye kandi kujya bima amatwi abantu baza bababwira ko bashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu mahanga, kuko  iyo  babagejejeyo babakoresha imirimo y’agahato kandi nta gihembo no kubashora mu busambanyi.

 Umwe muri abo banyeshuri  witwa Uwimana Charlotte wiga mu mwaka wa gatatu mu Rwunge rw’amashuri rw’Akumunigo, yagize ati:" Sinari nzi ubwoko bwose bw’ibiyobyabwe.Iyi nama yari ingirakamaro, kuko uretse kumenya amoko yabyo, namenye ingaruka zabyo n’uburyo nabirwanya. Nta mpamvu yo kwiyangiririza ahazaza."

 Yakanguriye urubyiruko bagenzi be kwirinda ibyaha byose aho biva bikagera no gutanga makuru ku gihe ku babikora.