Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe uwitwa Uwineza Joselyne w?imyaka 23 afite udupfunyika 36 tw?ikiyobyabwenge gihambaye cyo mu bwoko bwa Heroyine. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira ya I.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni yavuze ko Uwineza yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage aho bavuze ko acuruza ibiyobyabwenge.
Yagize ati "Twahawe amakuru n?abaturage ko Uwineza asanzwe acuruza ibiyobyabwenge, abapolisi bo mu ishami ryacu bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahise bajya aho bari bamuturangiye ko arimo kubicuruza mu Nyakabanda bagezeyo bamufatana udupfunyika 36 twa Heroyine(Heroin)."
SSP Urujeni akomeza avuga ko Uwineza amaze gufatwa yavuze ko afite uwo acururiza ibi biyobyabwenge akaba yavuze izina rye rimwe ariryo Ally nawe ukorera mu Karere ka Nyarugenge.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge yagiriye inama umuntu wese ufite aho ahurira n'ibiyobyabwenge ko akwiriye kubicikaho kuko atazabura gufatwa agashyikirizwa ubutabera.Yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y'abakora ibyaha, asaba n'abandi kugira umuco wo kwicungira umutekano batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.
Uwineza Joselyne yahise ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacya(RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyakabanda mu gihe iperereza rikomeje ngo na Ally afatwe.
Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Heroyine mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English










