Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali, kuwa 17 Werurwe yafashe Mbarushayezu Celestin w’imyaka 37 arimo gucukura insinga z’amashanyarazi ziri mu butaka zitanga umuriro mu baturage batuye muri uwo murenge.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko mu gihe cya saa tanu z’amanywa abaturage babonye uyu mugabo ari kumwe n’undi wahise wiruka barimo gucukura insinga z’amashanyarazi mu kagari ka Nyabugogo mu mudugudu wa Nyabugogo kandi babona badasa n’abakozi b’ikigo gishinzwe amashanyarazi niko guhita bitabaza Polisi.
Yagize ati: “Muri aka gace umuriro wari umaze iminsi warabuze ariko bivugwa ko hari abantu bajya baza bagacukura insinga z’amashanyarazi bigatuma uwo muriro ubura, nibwo abaturage babonaga abo bagabo bombi barimo gucukura bahita bagira amacyenga bahamagara Polisi nayo ihita ijya kubafata isanga bari bamaze gucukura metero zirenga 10 ariko umwe muri bo ababona batarabageraho ahita yiruka.”
Mbarushayezu Celestin akimara gufatwa yavuze ko izo nsinga yari kujya kuzigurisha mu bagura ibyuma bishaje bizwi nk’injyamane.
CIP Umutesi yabwiye abaturage ko ibikorwa remezo bishyirirwaho kugira bibateze imbere, ababwira ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kubibungabunga atanga amakuru y’uwo ariwe wese ubyangiza.
Ati: “Ibikorwa remezo bishyirwaho kugirango biteze imbere abaturage; iyo rero byangijwe bidindiza iterambere ryabo bikanagira ingaruka ku mibereho yabo, kubibungabunga rero ni uruhare rwa buri wese kuko ntawe bidafitiye akamaro.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yashimiye abaturage batuye muri ako gace batarebereye aba banyabyaha bakihutira gutanga amakuru, anabakangurira gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano, bakarwanya ibyaha byose kuko bigira ingaruka ku mibereho yabo.
Yanibukije abangiza ibikorwa remezo kimwe n’abakora ibyaha bitandukanye ko ntaho bazigera bacikira Polisi y’u Rwanda kuko igihe cyose iri maso, bityo bakwiye kubicikaho bagashaka indi mirimo bakora ibateza imbere bakirinda iteza umutekano muke mu baturage cyangwa idindiza iterambere ry’abaturage.
Mbarushayezu yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kanyinya kugira ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho, mu gihe iperereza rikomeje ngo na mugenzi we wacitse afatwe.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) , ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











