Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Umumotari yafashwe akekwaho gutanga ruswa

Habanabakize Thomas w’imyaka 39 y’amavuko usanzwe akora akazi  ko gutwara abantu kuri moto Kuri uyu 18 Ukuboza yafashwe akekwaho guha ruswa umupolisi ukora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda  kugira ngo atamwandikira amakosa yari afatiwemo.                        

Habanabakize yafatiwe mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kimisagara kuko yari yaparitse moto ahatemewe.

Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko nyuma y’uko umupolisi asanze Habanabakize aparitse nabi atanafite ibyangombwa yashatse gutanga ruswa.

Yagize ati “Uyu mu motari yafashwe aparitse ahatemewe mu gihe umupolisi amwatse ibyangombwa  ngo amwandikire contravention asanga adafite uruhushya rwo gutwara moto ahubwo we yihutira ku muha ruswa y’amafaranga 7000 frw kugira ngo yo kubahiriza amategeko.”

CIP Kayigi yaboneyeho gusaba abatwara ibinyabiziga gukurikiza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda aho kwishora mu bikorwa byo gutanga ruswa.

Yagize ati “Uretse kuba ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko muge muzirikana ko yonona imiyoborere myiza, ikanamunga ubukungu bw’igihugu, mukwiye guharanira kubahiriza amategeko ndetse mu kanaharanira ko uburenganzira bwanyu bwubahirizwa.’’

CIP Kayigi asoza asaba abaturage gutungira agatoki inzego z’umutekano  aho ruswa igaragaye maze nazo zikabasha kuyirwanya .

Yagize ati “Kurwanya ruswa bikwiye kuba umuco wa buri wese kuko iyo igihugu cyokamwe na ruswa usanga uburenganzira bwa muntu butubahirizwa kuko akarengane n’itoneshwa biba byarahawe intebe.’’

Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.