Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Umukobwa afungiye gukuramo inda y’amezi 6

Niyonsenga Lusie w’imyaka 23, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo aho akurikiranyweho gukuramo inda y’amezi atandatu.

Uyu mukobwa usanzwe unafite umwana w’imyka 2, yafashwe ejo tariki ya 26 Kamena nyuma yuko murumunawe yinjiye mu cyumba araramo nyuma akaza gutungurwa no gusanga mukuruwe amaze gukuramo inda.

Nyuma yuko ababyeyi ndetse n’abaturanyi bamenyeye iby’aya mahano, ndetse nyuma bakanaza gusanga umwana yajugunywe inyuma y’inzu, bahise bihutira kumenyesha Polisi nyuma uwo mwana aza kujyanywa ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo akurikiranywe n’abaganga.

Niyonsenga (uregwa) we cyakora avuga ko nta ruhare yagize rwo gukuramo inda. Uyu mukobwa asanzwe abana n’ababyeyi be mu kagali ka Katabaro umurenge wa Kimisagara.

Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, Superintendent Modest Mbabazi yanenze iki gikorwa avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yatekereza gukora ikintu nka kiriya cyo kwiyicira uwo atwite.

Sup Mbabazi yavuze ko gukuramo inda Atari ku mpamvu zo kurengera ubuzima bw’utwite nabyo byakozwe  muganga wemewe na leta, ari icyaha kandi gihanywa n’amategeko y’u Rwanda kandi ko Polisi nta narimwe yakwihanganira ababikora.

Icyaha cyo kwikuramo inda gihanywa n’ingingo ya 162 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Ivuga ko,umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).