Betty Mukamugema, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo nyuma yo gufatwa akwirakwiza inoti z’amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano angana n’ibihumbi ijana.
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 27 yafatiwe i Nyabugogo ku itariki ya 16 Kamena 2015, agerageza kohereza ayo mafaranga kuri Mobile Money.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yavuze ko Mukamugema yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yari yatse iriya serivisi, wahise atahura ko amafaranga amuhaye ari amahimbano, maze ahita abimenyesha Polisi, nayo ihita iza iramufata."
SP Mbabazi yongeyeho ko, mu ifatwa rye, uyu mugore yasanganywe kandi irangamuntu eshanu z’abantu batandukanye.
Yavuze ko izo noti z’impimbano zibitse kuri iriya sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje.
zukamugema yavuze ko ayo mafaranga y’amahimbano yafatanywe yari yayahawe n’uwitwa Kibuye.
SP Mbabazi yashimiye uwatanze amakuru yatumye ukekwa afatwa atari yarenga umutaru.
Yagize ati, "Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa cyangwa uwagikoze agafatwa vuba."
Yagize kandi ati, "Amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze gutyo, bigira n’ingaruka ku baturage. Birakwiye rero ko buri wese abyirinda kandi agatanga amakuru ku gihe ku babikora cyangwa ababitegura."
Ku badafite imashini ishobora gutahura amafaranga y’amiganano, SP Mbabazi, yabagiriye inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe kugirango barebe ko ari nzima kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite ay’amahimbano.
SP Mbabazi yongeyeho ati,"Ufatiwe muri kiriya cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa, rimwe na rimwe bikajyana no gucibwa amande, ibyo bikaba bidindiza iterambere rye, iry’umuryango we , ndetse n’igihugu muri rusange. Abantu bakwiye rero gukora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku cyaha."
Aramutse ahamwe n’icyaha, Mukamugema yahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.
Kinyarwanda
English











