Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Umugore arafunzwe nyuma yo gufatanwa ibiro 20 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge ifunze umugore witwa Uwamahoro Fatuma akaba yarafatanwe ibiro 20 by’urumogi ubwo yari akiva mu modoka mu kigo abagenzi bategeramo imodoka kiri i Nyabugogo ho mu karere ka Nyarugenge.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge iravuga ko gufata uwo mugore byaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage ko uwo mugore basanzwe bakeka ko acuruza urumogi maze iperereza ritangira ubwo.

Ntibyatinze kuko ku itariki ya 13 uku kwezi akimara gufatirwa i Nyabugogo, Uwamahoro Fatuma yiyemereye ko gucuruza urumogi yabyigishijwe n’umugabo witwa Shyaka bari basanzwe baziranye utuye ku Muhima mu karere ka Nyarugenge, ngo akaba yari yaramubwiye ko gucuruza urumogi aribwo buryo bwo gukira vuba.

Cyakora kandi uyu mugore yivugira ko ubwo yafatwaga, uwamuhaye urwo rumogi bahuriye mu karere ka Muhanga aruvanye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Uyu mugore kugeza ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo aho arimo gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent Urbain Mwiseneza arashima ubufatanye busanzwe buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, akaba ari nabwo butuma muri iki gihe habaho gukumira no gufata abanyabyaha.

Cyakora nanone, arasaba abantu kutijandika mu bikorwa bigayitse nk’ibyo byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ngo kuko nta kindi bibazanira uretse kubahombya no gufungwa mu gihe bafashwe. Arabagira inama yo kwibumbira mu mashyirahamwe no kwitabira gahunda zindi leta yashyizeho zo gutuma imibereho y’abaturage itera imbere. Uwamahoro Fatuma aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa gufungwa kugera ku myaka itatu nk’uko bikubiye mu ngingo ya 594 yo mu gitabo mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.