Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka  Nyarugenge  yataye muri yombi umusore  umusore  w’imyaka  29 y’amavuko usanzwe utuye mu karere ka Rutsiro, akaba akekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano.
 
Uriya musore yafatiwe mu Murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge kuwa mbere tariki ya 12 Ugushyingo. Yafashwe ubwo yari  yagiye kuvunjisha ariya mafaranga ku biro by’ivunjisha.
 
Hagati aho, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent (SSP) Urbain Mwiseneza akaba asaba abantu kutijandika muri ibi bikorwa byo gukora amafaranga no kuyigana ndetse bakitandukanya n’ibindi byaha birebana n’ubukungu n’imari by’igihugu.

SSP Mwiseneza  yakomeje avuga ko abibwira ko bakira vuba banyuze muri ziriya nzira baba bibeshya, kuko Polisi n’izindi nzego bari maso ku buryo batazahwema guta muri yombi abantu bagaragara muri biriya bikorwa bigayitse.
 
Abantu kandi barasabwa kujya batanga amakuru y’abantu hirya no hino bashobora kugaragara mu bikorwa byo kwigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.
 
Icyaha nk’iki iyo gihamye uwagikoze ahanwa n’ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko  umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo  amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza  ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.