Habimana Emmanuel w’imyaka 32 y’amavuko, wari utwaye moto TVS RC 208U, yafashwe ku itariki 13 Kanama uyu mwaka agerageza guha ruswa y’ibihumbi umunani (8,000) by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi witwa Cpl Muyisenge Diane, nyuma yo gufatirwa mu muhanda ayitwaye nta ruhushya rwabyo afite, akaba yarafatiwe mu kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,Superintendent Modeste Mbabazi yavuze ko uyu mupolisi wari uri mu kazi yamuhagaritse maze uyu mugabo ahita amusaba imbabazi kuko nta ruhushya rwo gutwara moto yari afite aribwo yahise amusaba ko yamuha amafaranga akamureka
SP Mbabazi yagize ati:"Uwo mupolisi yarabimwemereye maze agerageje kuyamuha ahita amufata ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mageragere."
SP Mbabazi asobanura ububi bya ruswa yagize ati:"Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.Ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu."
Yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, ndetse akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Yagize na none ati:" aho gukora ikintu nawe uzi ko kitemewe n’amategeko wizeye ko uri butange ruswa bakakureka, ibyiza wareka gukora icyo kintu kuko nawe bikugiraho ingaruka ."
Mu rwego rwo gukumira no kurushaho kurwanya ruswa,si abapolisi ku giti cyabo bonyine barwanya ruswa ahubwo Polisi y’u Rwanda yanashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya no kuyikumira (Anti-Corruption Unit).
Aramutse ahamwe n’icyaha,Habimana yahanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka
itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kinyarwanda
English











