Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo wiyitiriye amazina ya Minisitiri w’Ingabo,James Kabarebe,maze ayakoresha mu kwiba amafaranga ku bantu batandukanye.
Uwo n’uwitwa Jacques Mugema,wibye abantu akoreshe urubuga nkoranyambaga rwitwa Facebook,aho yafunguye konti yayo mu mazina ya Minisitiri Kabarebe, maze arayimwitirira, akaba ari na yo yakoreshaga abiba.
Yatangiye kujya yaka amafaranga inshuti ze yari amaze kugira kuri iyo konti ababwira ko azabaha akazi nibaramuka bayamwoherereje, akaba yarababwiraga kuyamwoherereza bayacishije kuri konti ya mobile money yari yarabahaye.
Mugema aracyekwa kuba yari amaze kwiba amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 791,000 ku bantu batandukanye mu gihe cy’umwaka umwe urenga.
Nyuma y’iperereza, Mugema yaje gufatwa ku itariki 6 Kamena 2015, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyamirambo, mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi,yavuze ko abari inshuti ze kuri iriya konti ya Facebook bibwiraga ko Mugema ari Minisitiri Kabarebe koko, bamwe muri bo bakaba barageze aho bagatahura ko ari umutekamutwe ubwo yabasabaga amafaranga ababwira ko ari ayo gukemuza ingorane babaga bamugejejeho.
Supt. Mbabazi yagize ati," Mu kuganiro n’abari bamaze kuba inshuti ze kuri iyo konti, yagiye amenya bimwe mu bibazo bafite, maze akabemerera kubibafashamo ariko akababwira ko bagomba kumwoherereza amafaranga runaka bayanyujije kuri Konti ya Mobile Money yari yarabahaye."
Yakomeje agira ati,"Abo yambuye iyo bahamagaraga babaza niba amafaranga babaga bamwoherereje yamugezeho, ucyekwa yabitagabaga yiyita umunyamabanga wa Minisitiri Kabarebe kandi akababwira ko amafaranga yabaga yamubwiye kwakira yamugezeho."
SP Mbabazi yavuze ko atari inshuro ya mbere Mugema afatiwe muri biriya byaha, kuko no mu bihe byashize yagerageje kwiyitirira abantu batandukanye agirango yibe abandi bantu amafaranga akoreshe buriya buryo.
Yakanguriye Abaturarwanda kuba maso kugirango badacuzwa utwabo na bariya bajura bakoresha ikoranabunga mu kwiba abantu biyitirira amazina y’umuyobozi cyangwa abayobozi bakuru runaka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali arasaba abantu kujya birinda kwemerera ubucuti abantu batazi ku mbuga nkoranyambaga kuko bashobora kubamo bene bariya bajura.
Yagize ati,"Ntukigere woherereza amafanga yawe umuntu utazi n’ubwo yaba akwizeza ibitangaza. Ujye kandi ugira amakenga ku muntu waza akubwira ko ashobora kuguha akazi cyangwa indi serivisi yindi kuko na bariya bajura biyita abagiraneza kandi baba bagambiriye kwiba umunyamakenga make."
Yongeyeho ati,"Abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga mu gukora ibikorwa byabo bibi, ariko Polisi y’u Rwanda yiteguye kubarwanya no kubafata kugirango bagezwe imbere y’ubutabera, bityo igihugu gikomeze gusagamba. Umuntu wese umunye biriya bikorwa ndetse n’ikindi kintu cyose kinyuranyije n’amategeko akwiye kujya ahita abimenyesha Polisi n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu gucunga no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, kugirango ibyaha muri rusange bikumirwe, birwanywe ndetse hafatwe ababikoze cyangwa abategura kubikora."
Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kinyarwanda
English











