Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Umudamu yafatanywe ibiro 40 by’urumogi

Police ikorera mu karere ka  Nyarugenge  kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nzeri  yataye muri yombi uwitwa Denise Nikuze  imufatanye urumogi rungana n’ibiro 40.

Nikuze akaba yarafatiwe mu murenge wa Kimisagara ho mukarere ka Nyarugenge nyuma yo gukekwaho ibiyobyabwenge  Polisi ikajya kumusaka iwe aho atuye.

Mu gufatwa kwe, Polisi yasanze urumogi rufunze mu mabaro 2 y’imyenda ndetse urundi iza kurusanga rupfunyitse mu ga karito kameze nkako bashyiramo impano (cadaux). ubu ucyekwaho iki cyaha akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Nikuze akaba yiyemerera ko yaraziko ari urumogi abitse ariko agahakana ko ari urwe, avuga ko yari arubikiye uwitwa Darilla Niyonsaba .

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent  Modeste Mbabazi akaba akangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, no kubinywa kuko bibagiraho ingaruka.

Superintendent  Mbabazi yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye na Polisi batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugirango abo banyabyaha bafatwe.

Yavuzeko naramuka ahamwe n’icyaha azahanisha ingingo ya 594 y’igitabocy’amategeko ahana y’u Rwanda. Ibihano ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa  nka byo bitemewe n’amategeko akazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 kugera kuri5 n’ihazabu yamafaranga 500,000 kugera kuri 5,000,00 z’amafaranga y’u Rwanda.