Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu hafatwa abanyabyaha 33

Ku manywa yo ku wa mbere tariki ya 10 Werurwe 2014, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge , yakoze umukwabu mu murenge wa Muhima, akagari ka Nyabugogo wo gushaka abanyabyaha batandukanye, maze ifata abantu 33 bakekwaho kuba inyuma y’ibyaha bitandukanye bikorerwa muri ako gace.
Mu bafashwe, harimo  22 bakekwaho ibyaha by’ubujura ndetse n’inzererezi zidafite ibiziranga11 bagizwe n’abacururiza mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent (SSP) Urbain Mwiseneza  yavuze ko uyu mukwabu wabaye ku bufatanye bwa Polisi  n’abaturage, ukaba wari ugamije gukumira no kurwanya ibyaha.

Yakomeje anavuga ko ubuzererezi n’ubucuruzi bwo mu muhanda bitemewe kandi bikaba bikunze kuba nyirabayazana wo kwishora mu bikorwa bibi harimo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, akaba ari nabyo bikomokaho ibyaha bitandukanye.

Yakomeje agira ati:” Abenshi muri izi nzererezi  bafatirwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi nko kwambura amasakoshi abagore n’abakobwa, kwambura abantu za telefoni, kwiba za mudasobwa n’ibindi bikoresho bitandukanye mu ngo, ibi byose  bihungabanya  umutekano w’abaturage,   Polisi y’u Rwanda  rero ikaba itabyihanganira”.

Senior Superintendent  Mwiseneza  arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri  kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali,  agasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore ku ngufu, gusambanya  abana n’ibindi.