Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yakoraga umukwabu wo gufata ibiyobyabwenge n’ababicuruza, yafatiye mu murenge wa Gitega umugore witwa Uwimpuhwe Solange udupfunyika 253 tw’urumogi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendent of Police (Supt.) Modeste Mbabazi, arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage.
Yanasabye abbianywa n’ababicuruza kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo
ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Kinyarwanda
English











