Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 05 Mata nibwo uwitwa Mukabadege Liliane, umushumba w’itorero umusozi w’ibyiringiriro, itorero rikorera mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge yahagaritswe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda atwaye imodoka idafite icyangombwa kiyemerera gukora ingendo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commussioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uyu muvugabutumwa yanyuze ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo yari avuye iwe ababeshya ko agiye gutanga ikiganiro kuri imwe muri radiyo akorera mu mujyi wa Kigali nyamara bamukurikiye basanga yigiriye ku rusengero rw’itorero abereye umushumba ruherereye mu murenge wa Kimisagara.
CP Kabera yagize ati “Yanyuze ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ababeshya ko agiye gutanga ikiganiro kuri radiyo. Abapolisi bamukurikiranye basanga yari agiye ku rusengero ku Kimisagara mu karere ka Nyarugenge."
Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko umushumba Mukabadege Liliane yafashwe ndetse n'imodoka irafatirwa.
CP Kabera yongeye gusaba abantu kwirinda kubeshya abapolisi kuko ari amakosa kandi hari uburyo bwo kubatahura.
Yagize ati "Turakangurira abantu kwirinda kubeshya umupolisi ubahagaritse kuko ari amakosa. Polisi y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gukurikirana ikamenya uwabeshye, kandi uzafatwa akora ibyo bikorwa azafungwa ndetse acibwe amande naba afite n'ikinyabiziga gifatirwe. "
CP Kabera yashishikarije abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye urenga ku mabwiriza bahamagara imirongo ya telefoni za Polisi arizo: 112/0788311155 (WhatsApp).
Kinyarwanda
English











